RDC: Pasiteri yahaye umwana imiti kugirango nasinzira aze kumuzura ariko aranga arapfa

634

I Lubumbashi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umupasiteri w’itorero ry’ububyutse yumvikanye n’umugabo n’umugore bizerwa mu itorero rye guha umwana wabo ibiyobyabwenge byinshi (ibinini bisinziriza) kugirango bahite bavuga ko umwana yari amaze gupfa aze kumukoreraho igisa n’igitangaza cyo kumuzura.

Bageze ku irimbi mbere yo gushyingura pasiteri araza asengera umwana kugira ngo azuke kandi abantu benshi bizere igitangaza bityo baze ku bwinshi mu itorero rye kuko bizavugwa ko afite imbaraga zo kuzura abapfuye.

Kubw’umwaku pasiteri yasenze cyane ariko umwana ntiyakangutse ahubwo yapfuye kuko igipimo cy’umuti yamuhaye cyarenze ibiro bye nimyaka.

Kubera ko atari azi icyo gukora, nyina ntiyashoboye kwifata, yahishuye byose ku mugaragaro uko byateguwe n’amarira menshi mu maso.

Polisi yahise ita muri yombi pasiteri n’ababyeyi b’umwana wapfuye.

Comments are closed.