REB yatangaje ko Amanota y’ibizamini bisoza ayisumbuye azasohoka mu cyumweru gitaha

10,352

Ikigo k’igihugu gishinzwe iterambere ry’uburezi mu Rwanda REB cyatangaje ko mu cyumweru gitaha kizashyira hanze amanota y’abarangije ayisumbuye umwaka wa 2019

Hashize iminsi abantu bibaza igihe amanota y’abanyeshuri barangije ikiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye azashyirwa hanze, kuba yataratinze benshi bakabihuza n’iyegura ry’uwahoze ari umunyamabanga wa Leta muri ministeri y’uburezi Dr ISAAC MUNYAKAZI bakabishyingiraho bavuga ko nabyo byaba byarabayemo uburiganya bigatuma kuyashyira hanze bitinda, ariko kurubu hamaze gutangazwa ko ano manota azashyirwa hanze mu cyumweru gitaha nubwo bwose hatatangajwe amataliki.

Dr Alphonse SEBAGANWA umuyobozi ushinzwe ibizami muri REB

Dr ALPHONSE SEBAGANWA ushinzwe ibizamini mu kigi cya REB yabwiye The new times ko bitarenze icyumweru gitaha amanota y’abarangiza ikiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye azaba yashyizwe hanze. Ikitaramenyekana kugeza ubu, ni uko ubwo amanota ya REB azashyirwa hanze azasohokera rimwe na RP (Rwanda Polytechnic), ikigo cya MINEDUC gishinzwe amashuri y’ubumenyi ngiro mu gihugu. Bamwe mu barangije umwaka ushize wa 2019 baravuga ko bashimishijwe n’iyo nkuru kuko baramutse batsinze byabafasha guhita bakomeza Kaminuza muri uku kwa gatatu ubwo amakaminuza menshi aba yandika abashaka gutangira kwiga.

KALINDA Cynthia indorerwamo.com

Comments are closed.