RIB igiye gukurikirana abasore babiri b’abajura bibye Umukobwa ucuruza M2U

8,846

U Rwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda rugiye gukurikirana abajura babiri bibye bagasiga bakubise umukobwa ucururiza MTN

Mu gitondo cyo kuri uyu munsi ku mbuga nkoranyambaga hiriwe hanyura anashusho yafashwe na CCTV zo kumuhanda agaragaza abagabo babiri basanze umwana w’umukobwa witwa TUYISENGE JEANNETTE ucuruza M2U na Mobile money mu kayira gasa nk’agafunganye maze umwe aramuniga, undi amwambura amafaranga ari nako amukubita ibipfunsi byo munda. Abantu benshi bakomeje gushyira ayo mashusho ku mbuga nkoranyambaga, benshi bakavuga koo abo basore ari abagome ukurikije uburyo bamuhondaguye nta mpuhwe.

Bamwe bemeje yuko ari mu gace kazwi nka Kusimenti hateganye na Stade Amahoro I Remera. Umuvugizi wa RIB madame Marie Michelle UMUHOZA yabwiye umuseke.rw ko amaperereza yatangiye ndetse ko nigikorwa cyo guhiga zino nkozi z’ibibi cyatangiye. Michelle yavuze ko ari amahire kuba bafite ayo mashusho bikazoroshya igikorwa cyo guhiga abo bagabo babiri.

Yavuze kandi ko atari ngombw ko uwahohotewe azana ikirego koo ahubwo n’ubushinjacyaha bubikurikirana. Yakuyeho nanone urujijo kubavugaga ko uriya mukobwa yaba yapfuye, yavuze ko ari muzima, gusa yababajwe n’ibipfunsi bamuteraga mu nda n’imigere basize bamuteye mu mutwe. Ibikorwa byo kwambura no kuniga abantu mu Rwanda byari bimaze iminsi bitakivugwa cyane mu mujyi wa Kigali, agace kari kiganjemo ibyo bikorwa ni agace ka Nyamirambo, ariko kuri ubu bakaba bishimira za camera CCTV zashyizwe mu mihanda mu rwego rwo gukumira ibyo bikorwa. Abo bagabo babiri nibafatwa, bashobora kuzahamwa n’icyaha cyo gukubita no gukomeretsa hagamijwe kwiba.

Comments are closed.