Nyuma yo gukora iperereza, Ubushinjacyaha Bwashimangiye ko KIZITO MIHIGO yapfuye yiyahuye

13,198
Kwibuka30

Nyuma yo gukora iperereza ryimbitse ku rupfu rwa Nyakwigendera Kizito MIHIGO, ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwasanze koko KIZITO MIHIGO yariyahuye.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu taliki ya 26 Gashyantare uno mwaka wa 2020 ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika y’u Rwanda bwashyize hanze itangazo rikubiyemo ibyavuye mu iperereza ku rupfu rw’umuhanzi KIZITO MIHIGO witabye Imana mu rukerera rwo ku wa mbere taliki ya 17 Gashyantare 2020. Polisi y’igihugu yatangaje ko Bwana MUHIGO KUZITO yapfuye yiyahuye akoresheje ishuka, ibi bikaba bihuye n’ibyavuye mu iperereza ryakozwe n’ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda. Muri iri tangazo, ubushinjacyaha nabwo burahamya ko Bwana KIZITO yapfuye yiyahuye nyuma yuko hasuzumwe umurambo we na Rwanda Forensic Laboratory. Iyi raporo ije gukuraho urujijo ku bantu batemeraga ko KIZITO MIHIGO yaba yiyahuye.

Kwibuka30

Iryo tangazo kandi rivuga ko nta kurikiranacyaha rigomba kubaho kuko ibimenyetso bigaragara ko ariwe ubwe wiyahuye. Amashyirahamwe y’uburenganzira bwa muntu yakomeje kuvuga ko atizeye ibyo Leta y’u Rwanda ivuga ku rupfu rwa Kizito MIHIGO ndetse anasaba ko hakorwa amaperereza yigenga ariko Leta y’u Rwanda ivuga ko bidakenewe kuko nayo ubwayo ishoboye gukora iperereza ku muturage wayo.

KIZITO MIHIGO umuhanzi wari ukunzwe na benshi hano mu gihugu yashyinguwe ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 22 Gashyantare 2020 mu Murenge wa Rusororo mu Karere Gasabo.

Leave A Reply

Your email address will not be published.