RIB yatangaje ibyaha Camarade wahoze ari umunyamabanga wa FERWAFA akurikiranyweho

0
kwibuka31

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwemeje ko Kalisa Adolphe uzwi nka Camarade wari umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yatawe muri yombi.

Camarade wavuye kuri izi nshingano tariki ya 30 Kanama 2024, yari yazigiyemo muri Kanama 2023.

Tariki ya 4 Nzeri 2025 nibwo amakuru yagiye hanze ko Camarade yatawe muri yombi ariko ntacyo inzego bireba zigeze zigira icyo zibivugaho.

Binyuze ku mbuga nkoranyambaga za yo, RIB yemeje ko Camarade ndetse Tuyisenge Eric uzwi nka Cantona wari ushinzwe ibikoresho by’ikipe y’igihugu bafunzwe bakurikiranyweho ruswa no kunyereza umutungo.

Yagize iti:”RIB ku bufatanye na Polisi y’Igihugu yatangije iperereza kuri bamwe mu bakozi b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bakekwaho ibyaha bitandukanye.

Hashingiye kuri iri perereza, RIB yafunze Kalisa Adolphe, Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA na Tuyisenge Eric, ushinzwe ibikoresho by’ikipe y’Igihugu Amavubi. Bakekwaho ibyaha birimo kunyereza umutungo, ruswa ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano.”

Yakomeje ivuga ko ubu bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera. Iperereza rirakomeje mu gihe dosiye ya Kalisa Adolphe yo yamaze koherezwa mu Bushinjacyaha.

Amakuru avuga ko ibi bifitanye isano n’ingendo z’ikipe y’igihugu yagiye ikorera hanze y’u Rwanda mu bihe bitandukanye by’umwihariko ku mukino wa Nigeria wabereye muri Leta ya Uyo n’uwa Lesotho wabereye Durban muri Afurika y’Epfo ni imikino yose yabaye umwaka ushize mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika.

Bivugwa amafaranga yavugaga yakoresheje atari yo aho yavugaga menshi atandukanye n’ayo babaga bishyuye cyane ko inshuro nyinshi yagendaga ari ’Advance Party’, wategurira ikipe y’Igihugu aho izaba n’ibyo azakoresha.

Comments are closed.