RIB yataye muri yombi 3 bakekwaho gushaka gutorokesha Col Tom BYABAGAMBA

11,675
Kwibuka30

Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda rwamaze guta muri yombi abantu abantu 3 bakekwaho gushaka gutorokesha Colonel BYABAGAMBA Tom.

Nyuma y’aho kuri uyu wa 4 Mata ubushinjacyaha bwa gisirikare butangaje ko mu byaha TOM Byabagamba akurikiranyweho hashobora kwiyongeraho ibindi harimo gushaka gutoroka gereza, kuri uyu wa kane taliki ya 23 Mata urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda RIB rwatangaje ko abantu batatu bakekwaho umugambi wo gushaka gutorokesha muri gereza Col TOM BYAGATONDA, mu kiganiro Umuvugizi wa RIB, Madame Michelle Umuhoza yahaye Umuseke dukesha ino nkuru, yavuze ko abafashwe ari John Museminali (uyu ni umugabo wa Rosemary Museminali wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda), Mugisha Jimmy na Mukimbili Emmanuel. Ku murongo wa terefoni yagize ati “Bose bakurikiranyweho ubufatanyacyaha ku cyaha cyo gutoroka kw’ifungwa cyangwa umugororwa, dosiye yabo yashyikirijwe Ubushinjacyaha.”

Umuvugizi wa RIB avuga ko Museminali na Mugisha bafashwe tariki 15 Mata 2020, naho Mukimbiri afatwa tariki 17 Mata 2020. Bose boherezwa muri Pariki tariki ya 20 Mata 2020.

Kwibuka30

Bimwe mu binyamakuru byo mu gihugu cya Uganda byari byatangaje kuri uyu wa 22 Mata ko hari bamwe mu bantu bo mu muryango wa Tom batawe muri yombi bashinjwa gushaka gucikisha Tom Byabagamba na bagenzi be.

Muri Werurwe 2016, Urukiko rukuru rwa gisirikare rwakatiye igifungo cy’imyaka 21 Colonel Tom Byabagamba no kwamburwa amapeti ya gisirikare nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kubiba ibihuha bigamije gutera imvururu muri rubanda, kuvuga nabi ubutegetsi kandi ari umuyobozi no gusuzugura ibendera ry’igihugu, no guhisha ibimenyetso byari gufasha mu kugenza ibyaha.

Yari yatawe muri yombi we n’abandi Basirikare (Rtd Brig.Gen Frank Rusagara na Rtd. Sgt Kabayiza Francois), muri 2014.

Uhereye igihe yafungiwe yari kuzarangiza igihano muri 2029.

Leave A Reply

Your email address will not be published.