Abakinnyi ba Rayon Sports bashimishijwe nibyo ubuyobozi bwabasezeranyije

7,764
Kwibuka30

Iki cyumweru cyaranzwe no guterana amagambo hagati y’ubuyobozi bwa Rayon Sports nabamwe mu bakinnyi nyuma y’aho hasohotse ibaruwa ivuga ko batazahabwa umushahara kuva muri Werurwe bitewe n’icyorezo cya Covid-19 nibindi byavuzwe muri iyi kipe bitandukanye.


Abakinnyi ba Rayon Sports banyuzwe n’ibyo...

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwaraye bugiranye ikiganiro n’abakinnyi n’abakozi b’iyi kipe, cyabayemo gusasa inzobe babwizanya ukuri higirwa hamwe ibibazo bihari ndetse cyatanze umusaruro kuko bose bamaze kumvikana ku ngingo batahurizagaho ,biyemeza gukomeza gusenyera umugozi umwe.

Iyi nama yakozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga kuko muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19 bitemewe gukorera inama mu ruhame. Yatangiye saa moya z’ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 23 Mata 2020 isozwa saa tatu z’ijoro nkuko amakuru dukesha Rwanda magazine.

Rwanda magazine dukesha iyi nkuru cyagiranye na Rutanga Eric, kapiteni wa Rayon Sports, yavuze ko baganiriye mu bwisanzure ndetse Komite ikabamara impungenge kuri buri kibazo cyose bari bafite .

Ati Twashashe inzobe, turaganira birambuye. Komite yatwegereye idusobanurira buri kimwe twari dufiteho impungenge, turanyurwa. Ubundi urebye aho ikibazo cyavaga ni uko tutari twaricaye ngo tubiganireho, ariko byarangiye abakinnyi banyuzwe ndetse na komite inyurwa n’ibyo abakinnyi bayitangarije.”

Rutanga Eric yakomeje avuga ko kubakomite y’ ikipe yemeye ibyo abakinni bayisabaga ari nabyo byatumye nabo biyemeza kwigomwa umushahara wo kuva mu kwezi kwa Mata kugeza ikibazo cya Covid-19 kirangiye.

Ati Ahari abagabo burya , byose bibonerwa ibisubizo. Batwemereye ibyo twabasabaga, natwe nk’abakinnyi twemera kwigomwa umushahara wo kuva mu kwezi kwa kane kugeza igihe ibintu bizongera gusubira mu buryo icyorezo cyarangiye.”

Rutanga yakomeje avuga ko atabura gushimira abafana uburyo bakomeje kubitaho muri ibi bihe, avuga ko nabo batazabatenguha ubwo Shampiyona izaba isubukuwe.

Kwibuka30

Ati Mu izina ry’abakinnyi bagenzi banjye, ndashimira abafana cyane uburyo bakomeje kutuba hafi. Byadukoze ku mutima , tubiha agaciro kandi turabasezeranya ko n’ibibazo byari byavutse byamaze gukemuka, tukaba twitemeje ko tutazabatenguha ubwo Shampiyona izaba isubukuwe.”

Undi mwanzuro wavuye muri iyi nama ni uko inyandiko zari zimaze iminsi zicicikana mu itangazamakuru zihagarara, ibibazo bizajya bivuka byose bikazajya bikemurwa mu ikipe imbere.

Rutanga nka kapiteni ati Twiyemeje ko inyandiko zajyaga zicicikana mu itangazamakuru ku mpande zombi zihagarara. Abafana ndabizi barabigaye kandi ndabasezeranya ko batazongera kubibona. “

Imyanzuro 6 yafatiwe mu nama yahuje Komite ya Rayon Sports n’Abakozi bayikorera

1. Abakinnyi na staff bifuje ko amafaranga bahabwa muri iyi minsi atazakurwa ku mishahara yabo kuri iki iyi ngingo, Président yabasezeranyije ko azakiganira na Komite bakagifataho umwanzuro kandi abasezeranya kuzaba mu ruhande rwabo;

2. Abakinnyi n’abandi bakozi bemeye ko kubera ibihe turimo bigomwa umushahara wo kuva mu kwezi kwa kane kugera ibi bihe bya Covid-19 birangiye ariko Equipe igakomeza gutanga amafaranga abafasha mu mibereho ya buri munsi;

3. Twemeranyije ko dukomeza kujya tuganira kandi ibibazo byacu bigakemurwa natwe twese kandi dufatanyije;

4. Tugaye abajyana amakuru y’akazi ahantu hatateganyijwe ndetse twibutsa ko binyuranyije n’amategeko n’amasezerano y’impande zombi;

5. Twemeranyije ko Président azajya aganiriza abakinnyi n’abandi bakozi ku rubuga byibura rimwe mu cyumweru kugira ngo yumve ibibazo byabo;

6. Twameje ko inyandiko zicicikana mu itangazamakuru zihagarara;

Twibukiranyije ko nubwo nta akazi gahari ariko tugomba gukomeza kurangwa n’urukundo rwaturanze kuva twatangira umwaka wa Championa.

Leave A Reply

Your email address will not be published.