Ese ni iki amategeko ateganya ku kwirukanwa kwa Sarpong muri Rayon Sports?
Uyu mukinnyi wakinaga asatira izamu mu ikipe ya Rayon Sports Michael Sarpong yamaze guhabwa ibaruwa isesa amasezerano yari afitanye na Rayon Sports ndetse inamubwirako yirukanwe atakiri umukozi w’iyo kipe ikunzw cyane mu Rwanda, ibi bikaba bibaye nyuma yuko Sarpong yumvikanye kuri radio&TV 10 avugako Perezida wa Rayon Sports adakwiriye kuyiyobora kuko ngo ikwiriye kuyoborwa n’umuntu ukuze mu mutwe kandi ushobora kuganira n’abakinnyi ibi bikaba byaratumye MUNYAKAZI Sadate uyobora Rayon Sports na komite ye bafata icyemezo cyo gutandukana na Sarpong kandi muby’ukuri babikoze mu buryo bunyuranyije namategeko kuko ntabwo ikosa Sarpong yakoze ari ikosa ryatuma yirukanwa ntahabwe ibikubiye mu masezerano yagiranye na Rayon Sports.
Iteka rya Ministiri No 002/19.20 ryo ku wa 17/03/2020 rishyiraho urutonde rw’amakosa akomeye mu kazi ashobora gutuma Umukozi yirukanwa Ku kazi nta nteguza.
Iryo teka ryemera ko Umukoresha ashobora kugena andi makosa afatwa nk’akomeye ashobora gutuma umukozi yirukanwa, ariko agomba kubanza kwemezwa na Minisitiri w’umurimo. Bivuze ko kugeza ubu aya makosa 15 yasohotse ariyo yemewe gusa ashobora gutuma umukozi yirukanwa nta nteguza.
Amakosa yirukanirwa mu kazi ni aya akurikira:
1-Ubujura;
2- uburiganya;
3- kurwanira ku kazi;
4- kunywera ibinyobwa bisindisha mu kazi;
5- kuba uri ku ku kazi wasinze cyangwa wanyoye ibiyobyabwenge;
6- gukora inyandiko mpimbano;
7- ivangura iryo ari ryo ryose ku kazi;
8- guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina;
9- gusaba, gutanga cyangwa kwakira ruswa cyangwa indonke;
10-kunyereza umutungo
11-kubona cyangwa gutanga mu buryo butemewe amakuru y’akazi y’ibanga;
12-imyitwarire ishobora gushyira mu kaga ubuzima n’umutekano by’abandi ku kazi;
13-ihohotera rishingiye ku gitsina mu kazi;
14-guhagarika imirimo mu buryo budakurikije amategeko (kwigaragambya);
15-kwangiza ibikoresho by’akazi ku bushake.
Iri kosa yirukaniwe ntirigaragara mu makosa 15 yavuzwe hejuru ashobora gutuma umukozi yirukanwa nta nteguza!
Icyakora Umukozi ashobora kurihanirwa bisanzwe mu rwego rw’akazi.
Itegeko rigenera iki Umukozi wirukanywe binyuranije n’amategeko?
Iseswa ry’amasezerano y’umurimo rinyuranyije n’amategeko rituma hatangwa indishyi.
Indishyi zihabwa umukozi wirukanywe binyuranyije n’amategeko ntizishobora kujya munsi y’umushahara w’amezi atatu(3), ariko kandi ntizishobora kurenza umushahara ahabwa w’amezi atandatu (6).
gingo ya 18: Isubikwa ry’amasezerano y’umurimo(ingingo ya 18 Igice cya gatatu mu mategeko agenga umurimo mu Rwanda):
Isubikwa ry’amasezerano y’umurimo ribaho mu gihe amasezerano adasheshwe ariko abayagiranye bahagarika zimwe cyangwa zose mu nshingano bari bafite.
Inshingano buri ruhande rusigarana zigomba kuba ziteganywa n’iri tegeko cyangwa zumvikanyweho n’impande zombi. Amasezerano y’umurimo asubikwa kubera imwe mu mpamvu zikurikira:
1-Habayeho guhagarika umurimo cyangwa gufunga ikigo hakurikijwe ibiteganywa n’iri tegeko;
2 -Umukozi ahagaritswe nk’igihano cyo mu rwego rw’akazi mu gihe cy’iminsi umunani (8) y’akazi idahemberwa;
3 -Umukozi ahanishijwe igihano cy’igifungo kitarengeje amezi atandatu (6) cyangwa afunzwe by’agateganyo mu gihe kitarenze amezi atandatu (6);
4- Ikigo gihagaritse imirimo yacyo by’igihe gito bitewe n’impamvu z’ubukungu cyangwa za tekiniki;
5 -Habayeho guhagarika umukozi ukorwaho iperereza mu rwego rw’akazi;
6 -Hari impamvu ndakumirwa zituma imirimo y’ikigo ihagarara
Izindi mpamvu z’isubikwa ry’amasezerano y’umurimo zigenwa binyuze mu masezerano y’umurimo, amategeko ngengamikorere y’ikigo, cyangwa amasezerano rusange.
Comments are closed.