Biteganijwe ko Madame Munyenyezi yitaba urukiko none kuwa gatatu.

8,763
Kwibuka30
Rwandan female genocide suspect deported back to native country from U.S. -  Xinhua | English.news.cn

Munyenyezi Beatrice ukurikiranywebo ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi akaba aherutse koherezwa mu Rwanda na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), aratangira kwitaba Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro guhera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Mata 2021.

Munyenyezi aratangira kuburana ku byaha birindwi bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi, n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu yakoreye mu yahoze ari Perefegitura ya Butare muri Komini Ngoma.

Ibyo byaha birimo icyaha cyo gutegura no gucura umugambi wo gukora Jenoside, kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu ndetse n’ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato, kwica no gushishikariza abantu ku buryo buziguye cyangwa butaziguye gukora Jenoside.

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 16 Mata 2021, ni bwo Munyenyezi Béatrice yagejejwe ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali n’indege y’Ikompanyi ya KLM , aho yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Kwibuka30

Tariki ya 21 Mata ni bwo RIB yashyikirije Ubushinjacyaha Bukuru idosiye ya munyenyezi, na bwo bukaba ku wa Mbere tariki ya 26 Mata bwarahise butangaza ko bwayiregeye Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu urubanza rutangira mu masaha ya saa munani z’amanywa ku Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro.

Munyenyezi yashakanye na Arsène Shalom Ntahobali wahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse akatirwa igifungo cya burundu n’Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda, ICTR, ndetse ni umukazana wa Pauline Nyiramasuhuko wahoze ari Minisitiri w’Umuryango kuva mu 1992 kugera mu 1994, na we wakatiwe n’inkiko.

Mu gihe cya Jenoside, Munyenyezi yari umunyeshuri muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ndetse icyo gihe yari umunyamuryango w’Ishyaka ryari ku Butegetsi [MRND] aho yagiye agaragara kenshi kuri za bariyeri zafatirwagaho Abatutsi bakicwa, abagore n’abakobwa bagafatwa ku ngufu.

Abatangabuhamya bavuga ko Munyenyezi yahagararaga kuri Bariyeri yaka ibyangombwa abo asanze ari Abatutsi akabashyikiriza Interahamwe ngo zibice. Binavugwa ko yanakoresheje imbunda nto mu kwica umubikila yari yagemuriye Interahamwe ngo zimusambanye.

Binavugwa kandi ko ku bagore bose, yabanzaaga gusaba Interahamwe kubasambanya mbere yo kubica.

Leave A Reply

Your email address will not be published.