RIB yataye muri yombi abarimu 2 ba kaminuza ya UTB bagurishaga amanota ku banyeshuri

1,324
RPF

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi abarimu babiri n’umunyeshuri umwe bo muri Kaminuza y’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubukungu [UTB], aho bakurikiranweho ibyaha byo gusaba no kwakira indonke n’icyaha cyo kuba icyitso mu ikorwa ry’icyaha cyo gusaba no kwakira indonke.

Igikorwa cyo kubata muri yombi cyabaye tariki ya 19 Kanama 2024.

Abatawe muri yombi ni abarimo, Mushobora Nizeyimana Sylvain w’imyaka 50 y’amavuko na Munderere Theoneste nawe w’imyaka 50 y’amavuko, n’umunyeshuri, Ishimwe Dieudonne uzwi ku izina rya Bonfils w’imyaka 27 y’amavuko.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko “aba barimu ibyaha bakurikiranyweho babikoze mu bihe bitandukanye mu mwaka w’amashuri wa 2022-2023, aho basabye bakanakira indonke y’agera kuri 3,033,700 Frw nk’ikiguzi cyo kugira ngo babone amanota yo mw’ishuri batakoreye.”

Umunyeshuri Ishimwe Dieudonne we akurikiranyweho icyaha cyo kuba icyitso mu ikorwa ry’icyaha cyo gusaba no kwakira indonke kuko amafaranga ariwe yanyuzwagaho yarangiza akayaha abo barimu.

Bivugwa ko ibi byaha byabereye aho iri shuri rya Kaminuza ya UTB ishami rya Rubavu riherereye mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi.

Aba barimu bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, giteganywa n’ingingo ya 4 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

Iki cyaha gihanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ihanwa ry’umufatanyacyaha n’iry’icyitso, riteganwa n’ingingo ya 4 y’itegeko rihindura itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Icyitso gihanwa hakurikijwe igihano itegeko riteganyiriza uwakoze icyaha.

Murangira ati “ruswa ni mbi mu ngeri zose. Ntabwo bikwiye ko umuntu ufite inshingano z’uburezi gusaba no kwakira indoke ngo atange amanota umunyeshuri atakoreye. RIB irasaba abanyeshuri bafite amakuru ku myitwarire nk’iyo kujya batanga amakuru kuri info@rib.gov.rw. RIB irasaba ubuyobozi bw’amashuri avugwamo imyitwarire nk’iyi guhaguruka bakarwanya ibikorwa nk’ibi kuko byangiza ireme ry’uburezi.”

Abafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Gisenyi dosiye yabo ikaba yaramaze koherejwe mu Bushinjacyaha.

Leave A Reply

Your email address will not be published.