RIB yataye muri yombi batandatu bacuze izirimo inyandiko zisaba ubuhungiro mu mahanga

1,899

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko mu iperereza rumazemo iminsi rwafashe abantu batandatu bakekwaho guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano z’ibyangombwa bigera ku 108.

Izo nyandiko zirimo hamagara (convocation) zitiriwe ko zatanzwe na RIB kugira ngo bazazifashishe basaba ubuhungiro mu Bufaransa, bashaka kugaragaza ko bari gutotezwa mu Rwanda.

Mu bafashwe barimo Harerimana Benjamin w’imyaka 35, aho yafatanywe n’uwitwa Fifirifiri Ismael w’imyaka 54, ufite ubwenegihugu bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC.

Abandi bafashwe barimo Uwase Eliane w’imyaka 28 , Mugabe Thierry ufite imyaka 29 akaba inshuti y’uwitwa Mutabazi Patrick uba mu Bufaransa, Uwimanihaye Agnes w’imyaka 24 akaba n’umugore w’uyu witwa Mutabazi Patrick bakiyongeraho Muhire Serge w’imyaka 29.

RIB yatangaje ko abo bose bakurikiranyweho icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano cyane ko banabifatanywe.

Mu byangombwa byafashwe bakora birimo impushya zo gutwara ibinyabiziga z’u Rwanda zigera kuri 18, izo muri RDC 47, izo mu Burundi eshatu n’impushya zo muri Uganda ebyiri.

Bafatanywe kandi ibyangombwa birimo amakarita y’itora icyenda yo muri RDC, amakarita y’indangamuntu y’u Rwanda abiri, impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza zo mu Rwanda eshanu n’indi mpamyabumenyi yo muri RDC.

Ibi byangombwa RIB yafashe kandi birimo amakarita ya kaminuza n’ayo mu mashuri yisumbuye agera kuri 12 n’ibaruwa imwe igaragaza ko umuntu yakoze ahantu (recommendation letter).

Mu bindi byangombwa mpimbano RIB yatahuye kuri aba bantu birimo ibaruwa yemeza ko umuntu yiga cyangwa yize ku kigo cy’amashuri runaka, impamyabushobozi zatanzwe n’ibigo bibiri n’amakarita atanu y’akazi.

Uru rwego rwashimangiye ko convocation yari yohererejwe uwitwa Mutabazi Patrick uba mu Bufaransa kugira ngo azikoreshe abashakisha ubuhungiro muri iki gihugu.

Mutabazi Patrick yari yagiye mu Bufaransa mu ntangiro za 2023 atashye ubukwe bw’umuvandimwe we, ntiyagaruka.

Umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B. Thierry yagize ati “Muri ibi byangombwa byafashwe harimo inzandiko ebyiri z’impimbano zihamagaza umuntu zizwi nka ‘convocation’ zitiriwe RIB. Ni inyandiko zerekana ko umuntu ari gukurikiranwa na yo. Akenshi rero abo bashaka ubuhungiro babeshya ko bari gutotezwa mu Rwanda, bakerekana izo convocation z’impimbano”.

Dr. Murangira akomeza avuga ko muri iyi minsi hari abantu bari gufatwa bagerageza koherereza [abantu] ‘convocation’ z’impimbano kugira ngo bakazikoreshe basaba ubuhingiro.

Ibi byangombwa bimwe byafatiwe ku Kibuga k’Indege cya Kanombe, ibindi bifatirwa mu rugo rwa Harezimana Benjamin aho abo bose bakoreraga mu rugo ruherereye mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Gisenyi, mu Kagari ka Bugoyi ho mu Mudugudu wa Ituze.

Abafashwe bafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge n’iya Gisenyi, RIB ikagaragaza ko dosiye zabo zamaze gukorwa ndetse zohererezwa Bushinjacyaha mu bihe bitandukanye.

Ibi byaha byo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano bakurikiranyweho biteganwa n’ingingo ya 276 y’Itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ubihamijwe ahanishwa igifungo cy’imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n’ihazabu ya miliyoni 3 Frw ariko itarenze miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Mu myaka itanu ishize kuva mu mwaka wa 2019 kugera mu mwaka wa 202, hamaze gukorwa amadosiye 15 yerekeranye n’abantu bakoresha ibyangombwa by’ibihimbano kugira ngo babyifashishe basaba ubuhungiro, bashaka kugaragara ko bari gutotezwa mu Rwanda.

RIB yibukije Abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha “nk’iki cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano akora uburiganya ahimba inyandiko zitandukanye akanazikoresha”, ikanibutsa abantu kwirinda gukora icyaha nk’iki kuko gihanwa n’amategeko.

Uru rwego rwatangaje ko bigayitse cyane guhimba ikinyoma ko igihugu kiri kugutoteza kubera amaco y’inda cyangwa hagamijwe gushaka ubuhungiro, kuko ari ukudaharanira ishema ry’igihugu.

Comments are closed.