RIB yerekanye abagabo batatu bakekwaho kurema umutwe w’abagizi ba nabi

5,153
Kwibuka30

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwerekanye abagabo batatu bacyekwaho ibyaha bibiri birimo icyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kwihesha ikintu cy’undi bakoresheje uburiganya.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 23 Mata 2021, ni bwo aba bagabo batatu beretswe itangazamakuru.

RIB ibakurikiranyeho kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo ndetse no kwihesha ikintu cy’undi bakoresheje uburiganya, ni ibyaha bakoze mu bihe bitandukanye.

Abagabo batawe muri yombi nyuma yo kurema itsinda ryiyita abatekinisiye ba zimwe muri kompanyi z’itumanaho zikorera mu Rwanda noneho bagahamagara abaturage bafite ibibanza bakababeshya ko byashimwe ndetse bigiye gushyirwamo iminara ku buryo birangira batangiye kubaka amafaranga make make.

Ni ibyaha bahakana ariko bakemera ko bishinja ko bajyaga kubikuza amafaranga bahabwagwa n’abaturage batekeye umutwe ku bacuruza Me2U mu bice bitandukanye.

Umwe yagize ati “Ndashinjwa amafaranga nabikuje, Valens ni we wanyoherereje amafaranga ngo nyabikuze ntazi ko ari amibano. Nageze aho nayabikurije, abayabikura baramfata.”

Undi yagize ati “Ndashinjwa ubujura bwo kubikuza amafaranga yibwe; umuntu yarampamagaye arambwira ngo ndagira ngo nkohereze amafaranga ku mu-agent maze kuyabikuza ndayamuha. Hashize igihe aba-agents baramfata bambwira ko ayo mafaranga nabikuje ari amibano.”

Kwibuka30

Yakomeje avuga ko icyaha yemera ari uko atagize amakenga yo kumva ko umuntu wanyoherereje amafaranga ngo ayabikuze kandi nawe yari kuyibikuriza.

Umuvugizi w’Umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemeje ko aba bagabo uko ari batatu bakurikiranyweho ibyaha bibiri birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo ndetse no kwihesha ikintu cy’undi bakoresheje uburiganya.

Ati “Barabanza bakiyita abatekinisiye ba zimwe muri kompanyi z’itumanaho bakagenda bagashaka amakuru y’ibibanza by’abantu; iyo bamaze kumenya ba nyirabyo na telefoni zabo, barabahamagara bakababwira ngo ni mwe muri kompanyi y’itumanaho yashimye ikibanza cyanyu, irashaka kugishyiramo umunara bakamubwira ko bazagikodesha imyaka myinshi bakamubwira amafaranga y’umurengera.”

Yakomeje avuga ko iyo umuntu adashishoje agatwarwa n’ayo marangamutima y’ayo mafaranga ashobora kuzavamo batangira kumusaba kubohereza amafaranga make make.

Ati “Batangira kumushukisha kumusaba amafaranga make make mu kanya gato undi hakagira uwiyita umuyobozi w’iyo kompanyi akaba aramuhamagaye ndetse agasa nk’ugoreka ururimi kugira ngo yumvikanishe ko ari umunyamahanga kugira ngo wa muntu abagirire icyizere. Ayo mafaranga bakamubwira ko azajya yishyurwa ku kwezi nka miliyoni 5 Frw cyangwa 10 Frw. Bakongera bati ngo hirya yawe na cya kibanza muturanye bagishimye, akaba amushyize nko mu guhangana bakamubwira ko kugira ngo yegukane iri soko agomba kugira amafaranga utanga.”

Dr Murangira yongeyeho ko bahita batangira kwaka uwo batekeye imitwe amafaranga bikarangira bamubwiye ko bagiye kumwoherereza amasezerano ariko babikora ari uko abahaye amafaranga.

Yakomeje avuga ko aba bagabo atari ubwa mbere bafatiwe muri iki cyaha kuko n’ubundi bari barafungiwe ibyaha nk’ibi n’ibyo gukora amafaranga.

Aba bagabo nibahamwa n’icyaha gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi bazahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’imyaka 10 mu gihe nibahamwa n’icyo kwihesha ikintu cy’undi bakoresheje uburiganya bazahanisha igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itatu.

Leave A Reply

Your email address will not be published.