RIB yongeye ihamagaza Madame Ingabire Victoire
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha mu Rwanda rwongeye rutumiza Madame Ingabire Victoire kurwitaba
Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Madame Ingabire Victoire, umuyobozi w’ishyaka rya Politiki DALFA Umurinzi, ishyaka ritari ryemererwa gukorera mu Rwanda yatangaje ko RIB yongeye kumuhamagaza ngo ayitabe ejo kuwa kabiri taliki ya 19 Ukwakira 2021 mu masaha y’igitondo.
Nubwo Madame Ingabire Victoire atagaragaje urwandiko yandikiwe, yagize ati:”Ejo le 19/10/2021 saa tatu n’igice nasabwe kwitaba kuri RIB“
Ikinyamakuru Indorerwamo.com cyagerageje kumushaka ku murongo wa terefone ariko biranga kuko atabashaga kuyitaba.
Ibi bibaye nyuma y’aho RIB itangaje ko yataye muri yombi abantu batandatu bakwirakwizaga ibihuha no kwangisha ubutegetsi buriho babinyujije kuri youtube cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Nyuma y’icyo gihe, Madame Victoire Ingabire yavuze ko mubafashwe harimo abayoboke be, yagize ati:”Abantu bamaze gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano babaye 10. Ejo bafashe umudamu w’inshuti yanjye Régine Kadoyimana. Kugeza ubu ntituramenya impamvu yiyo nkundura yo gufata abantu b’inshuti cg bo muri DALFA UMURINZI“
Si ku nshuro ya mbere Ingabire Victoire atumizwa n’urwo rwego ariko agataha amahoro.
Comments are closed.