RMC yasabye abanyamakuru kwigengesera muri bino bihe byo kwibuka

8,502

Urwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC rwasabye abanyamakuru kwigengesera bakirinda gukoresha imvugo zidakwiye muri kino cyumweru cy’icyunamo.

Mu gihe u Rwanda n’isi yose izirikana genoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’i 1994, urwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC rwasohoye itangazo risaba abanyamakuru kwigengesera no kumenya gukoresha imvugo muri bino bihe by’icyunamo.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umunyamabanga nshingwabikorwa wa RMC Bwana Mugisha Emmanuel, yibukije abanyamakuru gukora kinyamwuga muri bino bihe, birinda icyo aricyo cyose cyaganisha ku guhembera amacakubiri n’ingengabitekerezo ya jenoside mu Banyarwanda.

Abanyamukuru basabwe gukoresha imvugo zijyanye n’igihe ndetse ko baramutse bagize ikibazo babaza muri minisiteri y’ubumwe.

Itangazo rya RMC

Image

Comments are closed.