Rubavu: Abantu batatu bakurikiranyweho ibyaha byo gukubita no gukomeretsa batawe muri yombi

11,691
Image

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu yatangaje ko yataye abagabo batatu aribo Habimana Jean Pierre, Ndayisabimana Pierre na Hakizimana Jean bo mu karere ka Rubavu, mu murenge wa Kanama. Bakurikiranyweho gukubita no gukomeretsa umugabo witwa Kanani Jean Claude ku mutwe mu rukerera rwo kuri uyu wa 24 Kanama 2020.

Babinyujije ku rukuta rwa Twitter, polisi y’u Rwanda yatangaje ko Abafashwe bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kanama, mugihe inzego zibishinzwe zikomeje iperereza, mu gihe uwakomeretse arimo kuvurirwa ku bitaro bya Gisenyi.

Ibi polisi yabitangaje nyuma yaho uwitwa Twahirwa Zebron yandite ubutumwa butabariza abaturage kuri polisi ko babangamiwe n’agatsiko k’amabandi baba bitwaje intwaro gakondo batega abantu bakabambura, bakabakubita ndetse bakanabatemagura. Bwana TWAHIRWA yakomeje avuga ko ubwo bwicanyi bumaze gufata indi ntera muri Rubavu (cyane mu mirenge ya Kanama, Nyakiliba na Rugerero) akomeza asaba inzego zifite kugira icyo zikora uri icyo kibazo.

Image

Bwana KANANI J.Claude yakometse cyane ku mutwe, ubu ari kuvurirwa mu bitaro bya Gisenyi.

Mu Karere ka RUBAVU hakunzwe kurangwa n’ibikorwa by’urugomo byibasira abaturage bakamburwa ibyo bafite.

Polisi y’u Rwanda yavuze ko itazihanganira uwo ariwe wese ushaka kubangamira umutekano n’umudendezo wa mugenzi we.

Image

Comments are closed.