Rubavu: Abazunguzayi bariye karungu nyuma y’uko ubuyobozi butwaye inanasi z’umwe muri bo
Abazunguzayi bakorera mu mugi wa Gisenyi ho mu Karere ka Rubavu, bariye karungu nyuma y’uko umwe muri bo ubuyobozi bumwatse inanasi yacuruzaga bukazishyira mu mashini bavuga ko isya imyanda.
Bigitangira ku wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira, Polisi ngo yasanze umwe muri aba bagore bahoze bakorera mu gasoko k’ahitwa kwa Rujende acururiza ku muhanda, itwara ibase yari yuzuye inanasi yacuruzaga zijugunywa mu modoka itwara imyanda, nk’uko uwazambuwe yabisobanuye.
N’agahinda kenshi yagize ati: “Nambutse umuhanda nikoreye inanasi, bankuye ibasi yuzuye ku mutwe, ndabatakambira mbasaba imbabazi aho kumbabarira bari bagiye no kunkubita. Badukuye mu isoko ryo kwa Rujende twakoreragamo, nasize abana 5 mu rugo, inanasi nari nzitanzeho 7,000Rwf. Ubu se abo bana ndabashyira iki?”
Kuba inanasi z’uriya muzunguzayi zaramenwe byababaje abenshi muri bagenzi be, bakora igisa n’imyigaragambyo bavuga ko inanasi za mugenzi wabo zitagakwiye kumenwa ngo kuko mu Rwanda hari benshi bababaye ibyo kurya.
Umwe muri bo yagize ati: “Mu Rwanda hari abababaye benshi, mugihe babafashhe barwanya ko batakomeza kuzunguza, bajya babifata mu ibanga rikomeye bakabibashyira, twebwe dusanga mu Rwanda tutaragera ku kigero cyo kumena ibiryo, abantu twese byaturenze kuo turababaye cyane.”
Yunzemo ati: “Yasize abana batanu mu nzu, yaje gushaka amafaranga ya kigoma y’umwana atwite, none ibyo yari yikoreye imashini irabiseye mu modoka y’imyanda, uyu mu mama nawe yashakaga kwiterera muri iriya mashinia ngo nawe imusyane nibyo yarimo adandaza ariko Imana iramurokoye.”
Ikibazo cy’abazunguzayi bo mu mujyi wa Gisenyi si ubwa mbere kigeze mu itangazamakuru, gusa abarebwa na cyo bananiwe kugikemura.
Ubuyobozi bwavuze ko bariya bazunguzayi bafite udusoko tubiri bujurijwe (Rugerero na Majengo), gusa bo bakaba badashaka kujyayo bavuga ko nta baguzi b’imbuto babayo.
Uwimana Vedaste uyobora uriya murenge ubwo yongeraga kukibazwaho yagize ati: “Barigishijwe kenshi, ndetse n’urutonde rw’uko bagombaga kujya mu masoko bubakiwe, irya Rugerero na Majengo nibo barwiyandikiye, bahawe aho gukorera ariko ntibashaka kujyayo ahubwo basubira mu muhanda rero kuri ubungubu igikurikiyeho ni uguhana.”
Gitifu Uwimana yashimangiye ko igihe cyo kwigisha cyatangiye, ikigezweho akaba ari uko hatangwa ibihano.
(ibisigo.com)
Comments are closed.