Rubavu: Bwana Sebagori udupfunyika tw’urumogi turenga ibihumbi 2,300
Abapolisi bo mu ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) bafashe Twishime Semagori Serukundo w’imyaka 29,yafatanwe udupfunyika tw ‘urumogi 2,398. Yafashwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Nzeri afatirwa mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Nyakiriba, Akagari ka Bisizi, Umudugudu wa Kigoma.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko Twishime yari ajyanye ruriya rumogi mu Mujyi wa Kigali, yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.
Yagize ati “Umuturage wo mu kagari ka Mahoko yatanze amakuru kuri Polisi avuga ko hari umugenzi winjiye mu modoka afite umufuka acyeka ko haba harimo ibiyobyabwenge. Abapolisi bo mu ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge bahise bategura igikorwa cyo gufata iyo modoka ifatirwa mu Kagari ka Bisizi mu Mudugudu wa Kigoma.”
CIP Karekezi yakomeje avuga ko ubwo iyo modoka yageraga kuri bariye bayihagaritse ako kanya Twishime yahise avamo yiruka aciye mu idirishya ariko abagenzi bari mu modoka ndetse n’abapolisi bamukurikiye baramufata.
Amaze gufatwa yavuze ko urwo rumogi yari arukuye ku muntu uruvana mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo akaba yari arushyiriye abakiriya be b’i Kigali.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yaburiye abakwirakwiza ibiyobyabwenge n’abandi babikoresha mu bundi buryo. Yavuze ko bigira ingaruka zikomeye mu muryango Nyarwanda harimo umutekano mucye bityo Polisi ku bufatanye n’abaturage ntizahwema kubirwanya.
Twishime Serukundo Semagori yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kanama kugira hakorwe iperereza.
Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.
Comments are closed.