Rubavu: David na mugenzi we barashwe barapfa ubwo bageragezaga kwinjiza urumogi mu gihugu.
Abagabo babiri, bo mu Karere ka Rubavu baraye barashwe ubwo barimo bagerageza kwinjiza urumogi mu Rwanda.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu abagabo babiri bo mu Karere ka Rubavu mu murenge wa Cyanzarwe aribo David NSANZIMANA na KIMONYI James baraye barashwe n’inzego zishinzwe umutekano ku mupaka barapfa ubwo bariho bagerageza kwinjiza ikiyobyabwenge cy’urumogi mu Rwanda banyuze mu tuyira tutemewe ku mupaka utandukanya u Rwanda na repubulika iharanira demokrasi ya Congo. Abashinzwe umutekano bavuze ko umwe muri bo wigeze kuba umusirikare, yagerageje gushaka kwambura imbunda umusirikare maze undI ahita amurasa arapfa.
Mu nama y’umutekano yahise ikoreshwa n’inzego z’umutekano n’urw’Akarere mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, Lt Colonel Vianney yasabye abaturage kwirinda inzira nk’izo zitemewe kuko ari naho abahungabanya umutekano w’u Rwanda bakunze kunyura, bityo ko bitoroha gutandukanya umubisha n’umuturage usanzwe uba ushaka gutambutsa magendu n’ibindi biyobyabwenge. Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu muri ako Karere Bwana Deogratias NZABONIMPA yijeje abaturage ko umutekano uhari wose kandi ko n’imbibe zirinzwe. Urumogi ni kimwe mu byashyizwe mu biyobyabwenge kikaba kibujijwe gucuruzwa, kwinjizwa no gukoreshwa ku butaka bw’u Rwanda ndetse n’ibihano byacyo bikaba byarakajijwe ku buryo uwafatwa abyinjiza, abicuruza cyangwa abinywa agahamwa icyaha n’urukiko igifungo cye kingana n’igifungo cya burundu.
Comments are closed.