Rubavu: Imirambo y’abana babiri yasanzwe mu gihuru nyuma y’iminsi itatu baburiwe irengero

2,934

Imirambo ibiri y’umwana w’imyaka 12 n’uwa 17 yasanzwe mu gihuru mu gitondo cyo kuri uyu wa 26 Mutarama 2023, nyuma y’iminsi itatu baburiwe irengero.

Babasanze mu Mudugudu wa Micinya, Akagari ka Micinya, Umurenge wa Mudende, Akarere ka Rubavu, bakaba bavukaga mu Murenge wa Busasamana. Ku wa 23 Mutarama 2023 ni bwo babuze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Micinya, Kayobotsi yemeje aya makuru, avuga ko basanganywe ibikomere ku buryo bishoboka ko babanje kwirwanaho mbere yo kwicwa.

Ati:“Ni byo ubu turi aho imirambo yabo iri, babonywe n’abana bajyaga kotsa ibirayi, umwe afite ibikomere bishoboka ko bamwicishije amabuye, mu gihe undi bisa n’aho bamunigishije umugozi, birashoboka ko babanje kwirwanaho.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko bategereje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera ku ntara ngo hakomeze iperereza.

Se w’aba bana babanaga na mukase kuko yatandukanye na nyina, yahise atabwa muri yombi.

Leave A Reply

Your email address will not be published.