Umwe mu bayobozi bakuru mu Rwanda yavuze icyo yifurizaga indege ya FARDC iherutse kuraswaho

4,360
Kwibuka30

Mussa Fazil Harerimana umwe mu bayobozi bakomeye mu nteko ishinga amategeko, arasanga indege y’intambara iherutse kuraswaho mu Rwanda yari ikwiye gushwanyagurizwa mu kirere cy’u Rwanda.

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 24 Mutarama nibwo guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku nshuro ya gatatu indege y’intambara y’ingabo za Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yo mu bwoko bwa Skhoi 25 yongeye kuvogera ikirere cy’u Rwanda ariko ikaza kuraswaho n’ingabo z’u Rwanda, igikorwa benshi mu Banyarwanda bakomeje kuvugaho mu buryo butandukanye kuko hari bamwe bahamyaga ko icyo ari igikorwa cy’ubushotoranyi gikozwe ku nshuro ya kenshi bityo ko yari ikwiye kuraswa, mu gihe abandi bavugaga ko ahubwo ko bitari bikwiye ko u Rwanda rurasa iriya ndege, ko ahubwo rwari rukwiye kongera kurega Congo kuko byari bimaze kuba ku nshuro ya gatatu.

Kwibuka30

Nyuma y’ibyo byose, Bwana Fazil Mussa Harerimana akaba na visi perezida mu nteko inshingamategeko y’u Rwanda yagize icyo abivugaho ubwo minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda yasobanuraga imbere y’inteko uburyo u Rwanda ruhagaze nk’ishusho yarwo mu Karere ruherereyemo, Honorable Mussa Fazil Harerimana yagize ati:“Byaranshimishije kubona iriya ndege iraswaho, ariko byari kunshimisha birenzeho iyo bagishwanyaguriza hariya neza neza

Ikibazo cy’iraswa ry’iyi ndege cyongeye kizamura umwuka mubi umaze igihe urangwa hagati ya bino bihugu bibiri bihana imbibe, aho Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 umaze igihe warayogoje uburasirazuba bw’igihugu, mu gihe u Rwanda narwo rwakomeje guhakana uruhare urwo arirwo rwose mu ntambara imaze iminsi ibera mu burasirazuba bw’icyo gihugu ahubwo rugashinja icyo gihugu gutera inkunga umutwe wa FDLR ushinjwa kuba wiganjemo abasize bakoze jenoside mu Rwanda ndetse bakaba bitegura gutera no kongera kurutera.

Twibutse ko Leta ya DRC yo iherutse kuvuga ko iraswa ry’indege yabo ari igikorwa cy’ubushotoranyi kuko iyo ndege yarasiwe mu kirere cy’u Rwanda ubwo yiteguraga kumanukira ku kibuga cy’indege cya Goma.

Leave A Reply

Your email address will not be published.