Rubavu: Imvura nyinshi ivanzemo umuyaga n’amahindu yashenye inzu 29 n’ibyumba by’amashuri

8,148
Rubavu District - Wikipedia

Iyi mvura yaguye kuva mu masaha ya saa munani z’amanywa kugera saa kumi yangije byinshi birimo n’aya mashuri yo kuri Centre Scolaire Rwanzekuma.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w‘Umurenge wa Cyanzarwe, Kazendebe Heritier, yavuze ko abasenyewe n’iyi mvura babaye bacumbikiwe na bagenzi babo mu gihe ubuyobozi bukireba uko bwabafasha.

Ati “Twasuye abaturage dusanga bagenzi babo babacumbikiye, ubu turimo gutegura uko babona ubufasha turimo kuganira n’ubuyobozi bw’akarere ku buryo babona amabati byihuse, umuhanda wabaye nyabagendwa amapoto yari yaguye yakuwemo n’umuriro wagarutse.’’

Si ubwa mbere imvura isenyera abaturage bo mu Karere ka Rubavu kuko imirenge y’aka karere ihana imbibi n’ikibaya cya Congo n’ibirunga bya Nyiragongo na Kalisimbi ariyo Bugeshi, Busasamana na Cyanzarwe ikunze guhura n’ikibazo cy’imvura n’umuyaga ukomeye.

Ku wa 21 Kanama 2020 indi mvura nk’iyi yari iherutse gusenya inzu 11, mu Murenge wa Bugeshi.

Comments are closed.