Rubavu: Polisi yagaruje igikapu cy’umuzungu cyari cyibwe kirimo arenga miliyoni

7,049

Abagabo babiri bakekwaho kwiba igikapu cy’Umunyamerikakazi wari uri mu bikorwa by’ubukerarugendo mu Karere ka Rubavu, bafashwe, naho uyu munyamahanga we asubizwa igikapu cye cyari kibwe kirimo ibintu bifite agaciro ka Milimiyoni 1,3 Frw.

Ubu bujura bwakorewe uyu munyamahanga witwa Kirsten Dodroe, bwabereye mu Mudugudu wa Mariba mu Kagari ka Karambo mu Murenge wa Kanama mu Karere ka Rubavu.

Uyu munyamahanga wari wibwe, yari kumwe n’abanyeshuri  10 n’uwari ushinzwe kubayobora baturuka mu bihugu bitandukanye biga mu ishuri rya UGHE (University of Global Health) riherereye mu murenge wa Butaro,  bari mu butembere mu duce dutandukanye tugize Akarere ka Rubavu.

Aba banyeshuri ku itariki ya 01 Gicurasi ubwo bari barimo gusura ahantu hatandukanye mu Karere ka Rubavu harimo n’ishyamba rya Gishwati bwaje kubiriraho bashinga amahema bararyama, ibikapu byabo babibitsa mu nzu y’ikaragiro ry’amata ryitwa MCC (Milk Collection Center), ari naho igikapu cy’umwe muri bo w’umunyamerikakazi cyaje kwibirwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko abafashwe ari abagabo 2, ari  bo Tuyishime Theogene umukozi w’iri karagiro, na Nshimiyimana Vedaste umushumba w’inka.

SP Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko aba bajura bakinguye urugi rw’iyi nzu yari ibitsemo ibikapu by’aba bakerarugendo maze bakuramo igikapu cy’uwitwa Kirsten Dodroe w’Umunyamerika bivugwa ko cyarimo ibintu bifite agaciro ka 1.300.000.

Ba mukerarugendo  bakimara kubura igikapu nibwo bahamagaye Polisi bamemenyesha ko bibwe.

Yakomeje avuga ko Polisi ifatanyije n’inzego z’ibanze yahise itangira ibikorwa byo guhiga abo bajura, ku ikubitiro hafashwe umukozi w’iri karagiro witwa Tuyishime Theogene.

SP Bonaventure Twizere Karekezi yagize ati “akimara gufatwa yavuze ko yafatanyije n’umushumba witwa Nshimiyimana Vedaste ari na we wajyanye igikapu. Polisi yahise itangira ibikorwa byo kumushakisha  afatirwa mu Karere ka Ngororero, mu Murenge wa Muhanda afite bimwe mu bikoresho yakuye muri cya gikapu.”

Uyu mushumba wahise yerekana aho yahishe icyo gikapu, yanasanganywe udupfunyika tw’urumogi 10.

Abafashwe bashyikirijwe urwego  rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Kanama ngo hakomeze iperereza mu gihe ibyibwe byashyikirijwe nyirabyo.

Comments are closed.