Hamenyekanye umubare w’abasirikare b’Abarundi biciwe muri somaliya

8,722
Kwibuka30
Burundi_Atmis

Leta y’Uburundi yatangaje umubare w’abasirikare bayo baguye mu gitero cy’ubwiyahuzi bagabweho n’umutwe wa Al Shabab mu gihugu cya Somaliya.

Nyuma y’igitero simusiga cyagabwe n’umutwe wa Al Shabab utavuga rumwe na Leta ya somaliya mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere rishira uwa kabiri, ubuyobozi bw’igisirikare cy’Uburundi bwatangaje ko icyo gitero cyahitanye abasirikare bagera kuri 30 b’Uburundi bari mu butumwa bw’amahoro bwa ATMIS yahoze ari AMISOM.

Ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko umusirikare wo ku rwego rwo hejuru w’u Burundi yavuze ko hapfuye abasirikare 30, abandi 22 bagakomereka, naho abarenga 10 bari bataraboneka.

Moussa Faki ukuriye Komisiyo y’Ubumwe bwa Africa yatangaje kuri Twitter ko yavuganye na Perezida Evariste Ndayishimiye mu “guha icyubahiro ingabo” ziciwe muri icyo gitero.

Kwibuka30

Umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabab wigambye iki gitero ukanavuga ko wafashe icyo kigo cya gisirikare, ubu uravuga ko wishe abasirikare 173.

Uyu mutwe uzwiho gukabiriza ubukana bw”ibitero ukora, ku mpamvu z’icengezamatwara.

Wasohoye kandi video yerekana imirambo isa n’iy’abasirikare irambaraye hasi, nk’uko bivugwa n’ikigo SITE Intelligence Group gikurikirana ibikorwa by’imitwe y’abahezanguni.

Iki nicyo gitero cya mbere ku ngabo za African Union Transition Mission in Somalia (ATMIS) kuva zifashe iryo zina mu kwezi gushize kwa Mata risimbura iryahozeho rya AMISOM.

Comments are closed.