Rugwe na Solozo binjijwe muri label ya “Boss Papa”

9,079

Alain Muku yamaze kwinjiza Nzamukurikiza Muhammed [Kim’ Rugwe] na Gakemane Pacifique [Sagara Solozo] nk’abahanzi bashya muri label ye “Boss Papa”.

Nzamukurikiza Muhammed [Kim’ Rugwe] na Gakemane Pacifique [Sagara Solozo], binjiye mu muziki nk’itsinda basohora amashusho y’indirimbo yabo ya mbere bise ‘Zahara’ bari mu maboko ya Alain Muku washinze Label yitwa The Boss Papa.

‘Zahara’ ni yo ndirimbo ya mbere iri tsinda risohoye. Kim’ na Sagara bihuje nk’itsinda kuva muri Kamena 2019.

Binjiye mu muziki kuva mu 2003 ubwo babyinaga mu matsinda atandukanye. Kim’ Rugwe yabyinnye mu itsinda Bad Boys mu mpera za 2003 arivamo ajya gushinga itsinda rye yise Just Friend.

Iri tsinda yashinze ryaje gusenyuka ajya kubyina muri Smart Boy mu 2004. Icyo gihe ni nabwo yahuye na Alain Muku, ariko baza kuburana bitewe n’inshingano uyu mugabo yari afite.

Kim’ Rugwe yavuze ko bahise batekereza kwiyegereza Alain Muku, kugira ngo abafashe mu rugendo rw’umuziki batangiye nk’umuntu bari baziranye kuva mu 2003.

Kim’ Rugwe avuga ko we na Sagara bafite amateka akomeye ku Kimisagara, aho babyinnye mu marushanwa akomeye. Kim avuga ko yari azwi ku izina rya Michael Jackson n’aho mugenzi we azwi ku izina rya Werrason, umuhanzi wabiciye bigacika muri Congo.

Aba bahanzi babaye aba gatanu binjiye muri Boss Papa nyuma ya Nsengiyumva François, itsinda ry’Abarashi b’i Rwanda, Rwogera Doddy na Rugamba Claude.

Comments are closed.