Uganda: Ministri w’umurimo arashinjwa kurasa abayoboke ba mukeba we mu matora

7,853
Kwibuka30
Uumshikiranganji Mwesigwa Rukutana yari ahejeje gutsindwa mu matora

Ministre w’umurimo mu Gihugu cy’Ubugande akurikiranyweho icyaha cyo kurasa abayoboke ba mukeba we bahanganiye mu matora.

Bwana MWESIGWA RUKUTANA byitezwe ko ari bwitabe urukiko kuri uyu wa mbere nyuma yo gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano mu gihugu cya Uganda ashinjwa kurasa umuntu mu mpera z’icyumweru gishize.

Bwana RUKUTANA ahinjwa kurasa abayoboke ba mukeba we nyuma yaho atsindiwe mu matora yo hasi yari yateguwe n’ishyaka riri ku butegetsi NRM.

Kwibuka30

Itangazamakuru ryo muri icyo gihugu cya Uganda ryavuze ko abantu batatu bakomeretse mu gihe undi umwe we arembye cyane akaba ari mu bitaro.

Bwana RUKUTANA yahakanye ko atigeze arasa abayoboke ba mugenzi we, mu gihe abari bahibereye bavuze ko Ministre w’umurimo usanzwe ari n’umusirikare, yatse imbunda abamurinda, maze atangira kurasa mu kivunge cy’abayoboke ba mukeba we.

Kugeza ubu Bwama Rukutana hamwe n’abarinzi be batatu bari mu maboko ya polisi.

Umuyobozi wa Polisi wungirije muri icyo gihugu, POLLY NAMAYE yavuze ko ministre n’abamurinda bashinjwa gushaka no kugambirira kwica abantu.

Leave A Reply

Your email address will not be published.