Ruhango: Abantu bitwaje intwaro gakondo batemye abantu batanu
Abantu bitwaje intwaro gakondo batemye abaturage 5 bajyanwa mu Bitaro. Itemwa ry’aba baturage ryabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru ubwo hagwaga imvura nyinshi.
Mu Karere ka Ruhango haravugwa inkuru y’abagizi ba nabi baje bitwaje intwaro gakondo n’inkoni bakinguza abaturage bo mu Mudugudu wa Nyarugenge na Gishari, ho mu Kagari ka Gisanga batangira kubatema abandi barabakubita bikabije.
Umwe mu baganiriye n’UMUSEKE dukesha iyi nkuru yagize ati ”Twahise tubajyana mu Bitaro bya Kinazi, inzego z’Ubugenzacyaha zatangiye gukora iperereza dutegereje ibizavamo.”
Gusa abaturage bavuga ko mu bantu 5 batemwe, batatu muri bo ari bo bakiri mu bitaro, babiri baraye batashye nyuma yo kubavura.
Usibye gutemwa no kugubitwa, aba baturage bavuga ko bambuwe amafaranga, telefoni n’ibikoresho byo mu rugo.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens, avuga ko nta makuru afite y’iri hohoterwa, kuko nta raparo yayo yigeze ahabwa.
Habarurema abinyujije mu butumwa bugufi, yahakaniye Umunyamakuru avuga ko ntabyabaye. Yagize ati ”Iyo info ntabwo ariyo rwose good night.”
Gusa bikaba bitumvikana uburyo inzego z’ubugenzacyaha n’iz’ibanze zagera ahabereye ubugizi bwa nabi, hanyuma zikanga guha Umuyobozi w’Akarere raporo y’ibyahakorewe.
Abatuye mu Kagari ka Gisanga bavuga ko iki kibazo gishobora kuba cyambukiranye no mu kandi Kagari ka Kabuga ko mu Murenge wa Mbuye.
Comments are closed.