Rulindo: Umuturage yirukankanye Gitifu ashaka kumutema akizwa n’amaguru

7,809
Kwibuka30
Rulindo District - Wikipedia

Kuri uyu wa mbere umusore wuzuye umujinya yirukankanye gitifu w’Akagali ashaka kumutema, undi ahungira mu biro bye.

Umuturage witwa wo mu Kagali ka uyizere w’imyaka 26 y’mavuko wo mu Kagari ka Rubona mu Murenge wa Shyorongi yirukankanye umuyobozi w’Akagali ashaka kumutema undi abonye asumbirijwe ahungira mu biro, mu gihe undi kubera umujinya yahise amenagura amadirishya y’ibiro by’Akagali.

Amakuru avuga ko uno musore yari yagize umujinya bitewe n’uko bari bamuketseho ubujura, umuturage umwe wavuganye n’itangazamakuru yavuze ko ku cyumweru yagiye kugura umuhoro mu iduka ry’aho hafi, maze kuwa mbere ahagana saa yine z’igitondo azindukira ku biro by’Akagali ajyanywe no gutema gitifu.

Uwitwa Yosefu wari uri aho byabereye yagize ati:”Hari mu gitondo mu masaa yine, nagiye mbona uyu musore azana umuhoro utyaye cyane, atubaza aho Gitifu ari, akimubona yamwirukankanye undi akizwa n’amaguru ahungira mu biro bye arikingirana, undi amenagura ibirahure by’umuryango”

Bwana Yozefu yakomeje avuga ko yari wenyine atari kumubasha, ariko ko abandi bantu bamaze kuza bahise batabara, maze uwo musore nawe ahita akizwa n’amaguru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyorongi, Nzeyimana Vedaste, yahamirije UMUSEKE dukesha iyi ko iby’uyu musore washatse gutema Gitifu w’Akagari, avuga ko yahise ahunga ariko bakomeje kumushakisha. Gusa uyu musore ngo yari asanzwe avugwaho ibikorwa by’ubujura yanafungiwe ariko akaza gufungurwa ku mbabazi za Perezida.

Kwibuka30

Ati “Yego byarabaye ku munsi w’ejo, uwo musore yakekagwaho uruhare mu bujura bwari bwabaye, igihe cyo gushakisha amakuru nawe arakekwa. Baje kugera aho aba basanga hari imyenda iriho ibyondo byinshi bakeka ko yagize uruhare mu bujura. Abonye batangiye kumukeka nibwo yagambiriye kujya gutera ubwoba umuyobozi w’Akagari aribwo yahageraga n’umuhoro. Umuyobozi w’Akagari amubonye aza yiruka n’umuhoro gitifu yinjiye mu biro arafunga, undi asanze hafunze niko kumenagura ibirahure by’urugi.”

Nyuma yo kumenagura ibirahure by’urugi anabuze Gitifu w’Akagari, Tuyizere yahise ahungira mu murima w’ibisheke uri hafi y’ibiro by’Akagari ka Rubona, gusa abaturage na Polisi baratabaye ariko baramushakisha baramubura. Kugeza magingo aya uyu musore yari agishakishwa ngo ahanirwe ibyo yakoze.

Nzeyimana Vedaste, asaba abaturage muri rusange kwirinda gusagarira abayobozi bashaka kubashyiraho iterabwoba.

Yagize ati “Twabyita nk’iterabwoba kuko niba yaritwaje umuhoro ku biro afite uburakari yanamugirira nabi, nta muntu ukwiye kuba yasagarira n’umuturage uwo ariwe wese noneho kuba ari umuyobozi uri mu nshingano yakubaza nk’umuyobozi aho gusobanura ibyo bakubaza ukajya gushyiraho iterabwoba ushaka kumugirira nabi. Si umuco n’ibintu byo kugawa kandi n’abaturage babigaye.”

Tuyizere urimo gushakishwa kubera kujya ku biro by’Akagari yitwaje umuhoro ashaka gutema gitifu, akaba yari asanzwe akekwaho ibikorwa birimo ubujura yanigeze gufungirwa. Gusa ngo nta kibazo cyihariye kizwi yari afitanye n’uyu muyobozi w’Akagari ka Rubona uretse kuba bajyaga bamwihanangiriza ku bikorwa yavugagwaho.

Uyu musore akaba yaratorotse, gusa irondo ryakajijwe kuko yavuze ko afite n’umugambi wo kugirira nabi abarimo Mutwarasibo na Mudugudu wa Nyarunyinya yari atuyemo n’abandi bageze mu rugo rwe ubwo bamukekagaho ubujura.

Kuri uyu wa Kabiri, Umunyamabanga Nshinwabikorwa w’Umurenge wa Shyorongi akaba agomba gukorana inteko n’abaturage kugirango baganirizwe kuri ibi bibazo ndetse banakangurirwe gukaza umutekano no gushakisha uyu musore.

Comments are closed.