Ruhango: Abanyeshuri ba ESAPAG bigaragambije nyuma yo guhabwa umuyobozi batishimiye

17,654

Hari abanyeshuri bo mu kigo cya ESAPAG mu Ruhango bakoze imyigaragambyo nyuma y’aho ubuyobozi buhinduye uwari dirigiteri akagirwa mwarimu

Bamwe mu banyeshuri bo mu mwaka wa 6 mu kigo cy’ababyeyi b’abadivantisiti ESAPAG, ikigo cy’amashuri yisumbuye giherereye mu Karere ka Ruhango bakoze imyigaragambyo basohoka mu ishuri ndetse bakangurira abandi banyeshuri kutinjira mu ishuri nyuma y’aho ubuyobozi bukuru bufashe umwanzuro wo guhindurira imirimo Bwana TUYISHIMIRE J.Damascene wari usanzwe ari umuyobozi (Directeur) w’ikigo akagirwa umwarimu usanzwe agasimbuzwa undi bivugwa ko yigeze gukora muri icyo kigo.

Amakuru twahawe n’umwe mu barezi basanzwe bigisha kuri icyo kigo, bavuze ko ari imyigaragambyo yatangiwe ahanini n’abanyeshuri biga mu mwaka wa gatandatu, Uwitwa Vincent yagize ati:”Byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu munsi kuwa kane taliki ya 20 ukwakira 2022, ariko kuva mu gitondo wabonaga hari umwuka utameze neza mu banyeshuri, noneho ahagana saa munani nibwo banze gusubira mu ishuri, n’abari binjiye barasohoka, baragumuka tuyoberwa ibibaye”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana Ntivuguruzwa Emmanuel yemeye iby’aya makuru ariko avuga ko atabyita imyigaragambyo ko ahubwo ari fanatisme yabaye mu banyeshuri kuko uyu mugabo yari asanzwe akunzwe n’abanyeshuri.

Yagize ati:”mu by’ukuri ntabwo ari imyigaragambyo, ahubwo ni fanatisme yaturutse ku banyeshuri bo mu wa gatandatu bikwirakwira mu bandi, numvise ngo ni uko batishimiye ubuyobozi bushya bwaje busimbura ubwari buhari, ibyo ni ibisanzwe rero, kandi ntekereza ko n’ababikoze babikoze ku nyungu z’abana no ku kigo muri rusange”

Bwana Emmanuel yakomeje avuga ko ari kumwe n’izindi nzego z’umutekano mu murenge, baganirije abanyeshuri babumvisha ko guhindurirwa inshingano ari ibintu bisanzwe mu miyoborere, kandi ko kubwe abona babyumvise ku buryo adashidikanya ko ejo bazasubira mu ishuri.

Ubuyobozi bw’Umurenge bufatanije n’ubw’umutekano bwaganirije abanyeshuri basubira muri gahunda yo kwiga.

Ikigo cya ESAPAG ni kimwe mu bigo byashyizweho n’ababyeyi b’abadiventisiti muri Nzeli umwaka w’i 1981 gitangira cyitwa APAG (Association des parents Adventistes de Gitwe), APAG rero niyo yabyaye ishuru rya ESAPAG (Ecole secondaire Adventiste des parents de Gitwe).

Comments are closed.