DRC: M23 yavuze ko FARDC ifatanije na FDLR babagabyeho ibitero kuri uyu mugoroba.

6,752
RPF

Umutwe wa M23 watangaje ko ingabo za Leta FARDC zifatanije n’umutwe wa FDLR zabagabyeho ibitero

Abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Major Willy Ngoma yatangaje ko guhera ku gicamunsi cyo kuri uyu munsi kuwa kane taliki 20 ukwakira 2022 ahagana saa cyenda na 25 ingabo za Leta FARDC zifatanije n’umutwe wa FARDC bagabye ibitero ku birindiro by’umutwe wa M23.

Umuvugizi wa M23 yavuze ko nubwo bimeze bityo bagerageje kwihagararaho, muri ubwo butumwa yagize ati:”C’est depuis 15h 25 ,que le gouvernement congolais a attaqué nos positions avancées sur l’axe sabinyo précisément vers rangira ;nous sommes obligés de nous défendre ,et de surcroît d’appliquer le droit de poursuite.”

Bamwe mu baturage bo muri ako gace baremeza iby’ayo makuru, bavuga ko ku gicamunsi cy’uyu munsi aribwo bumvise urusaku rw’imbunda ziremereye, ndetse ko kugeza magingo aya ari uko bimeze.

Amakuru akomeza avuga ko M23 yagerageje kwirwanaho, ndetse kugeza mu masaha y’igicamunsi amasasu y’imbunda ziremereye yari acyumvikana muri ako gace.

Hari hamaze iminsi hikangwa ibitero bikomeye bya FARDC n’abafatanyabikorwa bayo, aho M23 yakomeje gutanga impuruza ku baturage ibateguza kwimuka cyane cyane mu gace ka Kabindi, aho yavugaga ko hagoswe na FARDC ifatanije n’abarwanyi ba FDLR na Mai Mai CMC.

Twibutse ko bino bitero bibaye nyuma y’aho ingabo z’igihugu zitangarije ko ziri gutegura ibitero bigamije kwisubiza uduce twose twigaruriwe n’umutwe wa M23 ushinjwa gufatwa mu mugongo n’ingabo z’u Rwanda RDF.

Leave A Reply

Your email address will not be published.