KAMONYI: Bwana HAKIZIMANA bamusanze mu bushorishori bw’igiti yiyahuye

8,013
Kwibuka30

Umusore w’imyaka 18 y’amavuko bamusanze mu bushorishori bw’igiti yiyahuye kubera umujinya w’umuranduranzuzi.

Umusore w’imyaka 18 y’amavuko wo mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Nyarubaka bamusanze yimanitse ku mugozi mu bushorishori bw’igiti k’inturusu arapfa mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere taliki ya 13 Mata nkuko byemejwe n’abaturanyi b’uno musore ndetse n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.

Kwibuka30

Abaturage babwiye “umuseke” natwe dukesha ino nkuru, ko uno musore yari yiriwe mu ga santere ku cyumweru taliki ya 12 Mata, maze ngo , mu gihe ari gutaha anyura kuri Butiki yo muri ako ga centre nyine, umugore ucuruza muri iyo butike amwishyuza amafranga yari amurimo, undi yanga kumwishyura ndetse atangaira kuzana amahane menshi ashaka no kumukubita, maze uwitwa Gasake abajya hagati arabakiza, undi nawe atahana umujinya mwinshi cyane, niko gutaha kwa sekuru aho yari asanzwe aba, afata utwenda twe adushyira mu gakapu ntiyagira uwo agira icyo abwira n’aho agiye, nibwo mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere bamusanze mu bushorishori bw’igiti k’inturusu yiyahuye umurambo ureremba mu kirere.

Ano makuru na none yemejwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubaka Bwana J. Damascene MUDAHEMUKA, yabwiye umunyamakuru wa Umuseke.com ko uno musore koko yapfuye yimanitse ku mugozi ku bushorishori bw’igiti cy’inturusu kubera umujinya yagize nyuma yuko abujijwe gukubita umugore yari arimo umwenda ubwo yamwishyuzaga. Bwana Damascene yongeye anyomoza amakuru yavugaga ko runo rupfu rwaba rufite aho ruhuriye n’ingengabitekerezo ya genoside, yongeye asaba abaturage guha agaciro ubuzima kuko atacyo wabunganya. Umurambo wa Hakizimana uri mu buruhukiro bw’ibitaro bya Remera Rukoma.

(Source: Umuseke)

Leave A Reply

Your email address will not be published.