Ruhango: Min Shyaka yatangije icyumweru cy’ubukangurambaga kuri gahunda ya #EjoHeza#

10,386
Image

Kuri uyu wa mbere taliki ya 31 Kanama 2020 Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Prof SHYAKA ANASTASE aherekejwe n’abayobozi b’inzego z’ibanze muri ako Karere ka Ruhango, ndetse na guverineri w’intara y’amagepfo Madame Alice Kayitesi bari mu rugendo mu karere ka Ruhango aho basura ibikorwa bitandukanye birimo amashuri ari kubakwa muri ako karere mu rwego rwo kwirinda ubucucike mu mashuri.

Muri urwo rugendo kandi, Ministre SHYAKA Anastase yaje no gutangiza icyumweru cy’ubukangurambaga kuri gahunda ya #EjoHeza.

Icyo gikorwa Ministre Shyaka Anastase yagitangiriye asura ahubakwa Ishuri ribanza mu Kagali ka Rwoga Umurenge wa Ruhango.

Ministre Shyaka yasuye kandi ikigo cya EP Bushenyi site 1 muri 13 nshya zubakwa muri uyu mwaka mu Karere ka Ruhango ikaba yubakwaho ibyumba 14 n’ubwiherero 18.

Image

Biteganijwe ko iri shuri rizafasha abana kuruhuka ingendo ndende bakoraga bajya kwiga kuri EP Ruhango Adventiste,GS Muyange, i Gitisi muri Bweraman na Kaganza muri Nyanza.

Mu ijambo rye, Ministre yibukije abatuye muri ako Karere ko umuco kwizigama ari ingenzi, asaba abaturage kujya babyibuka ndetse bakabizirikana cyane kuko usanga akenshi barushya Leta bakayibera umutwaro mu gihe batagishoboye gukora.

Shyaka yasabye abaturage bo mu Karere ka Ruhango kwirinda icyorezo cya coronavirusi kubera ko gihangayikishije isi n’u Rwanda muri rusange.

Gahunda ya EjoHeza igamije gukangurira abaturage kugira umuco wo kwizigamira amafranga azabagirira akamaro mu gihe cy’amage no mu gihe bazaba batagishoboye gukora.

Image

Comments are closed.