Nyagatare:uwari umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge yasezeye kubera kurenga ku mabwiriza yo gukumira ikwirakwira rya Covid-19!

15,649
Kwibuka30

Ku Cyumweru tariki ya 30 Kanama 2020, ni bwo uwari umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Musheri mu Karere ka Nyagatare, Nizeyimana Theobald yagejeje ku buyobozi bw’Akarere ibaruwa ihagarika akazi ku mpamvu ze bwite.

Nyagatare District
mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Musheri niho byabereye

Gusezera ku kazi kwe bikekwa ko byatewe n’uko kuwa 28 Kanama 2020, yafatiwe mu kabari yasinze yanarengeje isaha ya saa moya z’ijoro yo gutaha, bivuze ko yari yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian,
avuga ko kuba Nizeyimana Theobald yaragiye mu kabari ari igikorwa kigayitse, kandi kidakwiye umuyobozi muri iki gihe.

yagize ati: “Twakoze inama ijyanye no gutunganya gahunda zo kwirinda na we ayirimo, yarangiza aho kudufasha kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19, ahubwo akaba ari we uyarengaho akajya mu kabari agasinda ari umukozi wa Leta wakabaye intangarugero birababaje”.

Kwibuka30

Avuga ko icyemezo yafashe cyo guhagarika akazi agishima kandi ari igikorwa cy’ubutwari.

Agira ati “Twabyakiriye neza kuko iyo umuntu atagishoboye kugendana n’abandi kandi koko binagaragara, gusezera ni ubutwari kuko akazi turimo karasaba kumva ibintu kimwe, imigambi twihaye tugomba kuyumva kimwe tukayisohoza kimwe”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian, asaba abayobozi n’abaturage gufatanya kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

yagize ati “COVID-19 tuzayitsinda ari uko umuyobozi w’Isibo, uw’Umudugudu babyumva, umuturage runaka abyumva. Ni ingamba zijyanye no gukurikirana kuva ku karere kugera ku rwego rwo hasi ku Isibo”.

Mu ibaruwa yandikiye Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare ku wa 30 Kanama, Nizeyimana Theobald yavuze ko ahagaritse akazi mu gihe kitazwi, anabashimira imikoranire bagiranye mugihe yari akiri mu kazi.

Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 26 Kanama 2020, yashyizeho amabwiriza ko saa moya z’ijoro abantu bose bagomba kuba bari mu ngo. Ayo mabwiriza anavuga ko utubari twose dukomeza gufunga ariko usanga hirya nohino haboneka utubari tuba twarenze ku mabwiriza akumira ikwirakwira rya Covid-19.

Leave A Reply

Your email address will not be published.