Ruhango: Umukobwa w’imyaka 17 yasanzwe mu nzu yapfuye

3,624

Umukobwa w’imyaka 17 wo mu Karere ka Ruhango yasanzwe mu cyumba cye aho yararaga yapfuye, hakaba hataramenyekana icyo yazize kuko ngo ku munsi wo ku wa 24 Gashyantare 2023, yiriwe ari muzima.

Umuryango w’uwo mukobwa witwa Niyigena Violette utuye mu Murenge wa Kabagari, Akagari ka Karambi, Umudugudu wa Kashyamba.

Niyigena Violette ni mwene Mugabonake Marcel na Nyirandikubwimana Immaculée, ubu umurambo we wajyanwe kwa muganga ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane icyamwishe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabagari, Gasasira Francois Regis, yemeje amakuru y’uripfu rw’uwo mwana w’umukobwa, akavuga ko rwatunguranye kuko yagiye kuryama nta kibazo afite bugacya yapfuye.

Agira ati:”Ntabwo twari twamenya icyamwishe kuko RIB yatangiye iperereza kuri urwo rupfu, ngo hamenyekane icyaba cyamuhitanye“.

Gasasira avuga ko uwo muryango wa nyakwigendera wari utunzwe no guca inshuro, kuko se w’uwo mukobwa afunze, akaba yabanaga na nyina n’abandi bavandimwe aho bari bacumbitse kuko batari kavukire ya Kabagari, akaba yihanganishije umuryango wa nyakwigendera.

Hari amakuru yavugwaga ko uwo mukobwa yaba yiyahuye, gusa ngo si byo kuko nta n’ikibazo yagiranaga n’iwabo cyangwa abaturanyi, nk’uko Gasasira yakomeje abivuga.

Comments are closed.