Ruhango: Umwana w’imyaka 12 aherutse gukubitwa n’inkuba itagira amazi

7,050
Tanzania: Umugabo n'umugore bakubiswe n'inkuba barimo baca inyuma abo  bashakanye - Kigali Today

Umwana uri mu kigero cy’imyaka 12 aherutse gukubitwa n’inkuba itagira amazi ku manywa y’ihangu ahita apfa ka mwanya.

Umwana wo mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Byimana, umwana witwa Niyodusenga Yvan uri mu kigero cy’imyaka  12 yakubiswe n’inkuba itagira amazi kuri uyu wa gatandatu ubwo yari avuye kuvoma amazi ahita arapfa, hari benshi bemeza ko yaba yayitererejwe, nubwo abandi mu bize iby’ubugenge bavuga ko bishobora kuba byaratewe n’ibikoresho yari amaze gucomeka ku muriro w’amashanyarazi.

ababanaga n’uyu mwana w’umuhungu bavuze ko Yvan yari yagiye kuvoma amazi ari kumwe n’abandi bana bo mu rugo, atashye yatuye amazi akiyageza hasi ahita afata terefono ayicomek ku muriro, ako kanya inkuba irakubita, maze Yvan ahita arapfa, mu gihe undi mugenzi bari kumwe we atagize icyo aba.

Ni amakuru yemejwe na Gitifu w’uno murenge wa Byimana, yaboneyeho akanya ko gusaba abaturage kujya bitwararika ndetse asaba abubaka kujya babuka bagashyiraho imirindankuba.

Bamwe mu baturage baravuga ko bidasanzwe, ko bishoboka kuba ari inkuba yatererejwe nk’uko bikunze kuvugwa mu Kinyarwanda ngo runaka yakubiswe n’inkuba itagira amazi.

Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe kimaze iminsi gitanga imburi ku baturage ko bakwitondera ibintu bishobora kubateza ibibazo birimo gukubitwa n’inkuba, ikagira inama abantu ko bakwirinda kugama munsi y’ibiti mu gihe imvura iri kugwa, cyangwa bagacomokora ibikoresho bya elegitoronike mu gihe imvura iri kugwa.

Comments are closed.