Ruhango: Yagerageje kwica umugore we byanze yica umwana nawe yiha uburozi arapfa
Mu Karere ka Ruhango haravugwa inkuru y’umugabo wiyahuye akoresheje umuti wica isazi nyuma y’aho agerageje kwica umugore we akoresheje agafuni, ariko byanze asiga anize umwana we kugeza apfuye.
Umugabo witwa Bonaventure utuye Mu Kagari ka Kirengeri mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango biravugwa ko yaba yiyahuye akoresheje umuti usanzwe ukoreshwa mu kwica udukoko tuguruka (Isazi), ngo ibi yabikoze nyuma y’aho agerageje kwica umugore we akoresheje agafuni ndetse ariko Imana igakinga akaboko.
Uwitwa NDOREYAHO uvuga ko aturanye n’uwo muryango yabwiye umunyamakuru wa indorerwamo.com ati:”Ibi bintu byabaye kuwa gatandatu, ubundi uyu mugabo ntiyari asanzwe abana n’umugore, gusa ikizwi hano ni uko bahoraga mu makimbirane ashingiye kugucana inyuma, kuko umugabo yahoraga ashinja umugore we kumuca inyuma”
Bwana Ndoreyaho yakomeje avuga ko Bonaventure yakomeje atongana n’umugore we maze ahita afata agafuni akamutikura ku mutwe undi asohoka mu rugo adandabirana yirukanka ariko avirirana.
Umugabo yahise aniga umwana wabo kugeza ashize umwuka.
Amakuru avuga ko nyuma yo kugerageza kwica umugore we, Bwana Bonaventure yahise yadukira umwana wabo w’imyaka ine y’amavuko wari uri aho ngaho hafi mu rugo maze amuha umunigo kugeza umwana ashizemo umwuka.
Abaturanyi bakomeje bavuga ko nyuma yo kubona ko amaze guhusha umugore no kwica umwana wabo nawe yahise ajya mu nzu afata umuti wica isazi arawunywa maze nawe ahita arapfa.
Imirambo y’abapfuye yahise ijyanwa mu bitaro bya Kabgayi ndetse n’umugore wakomerekejwe n’ifuni bamukubise akaba ari kwitabwaho kuri ibi Bitaro.
Mutabazi Patrick uyobora Umurenge wa Byimana, yavuze ko ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukimenya aya makuru bwihutiye kuhagera busanga abo bombi bitabya Imana.
Uyu muyobozi yavuze ko uwakomerekejwe we bahise bihutira kumujyana kwa muganga kugira ngo yitabweho.
Comments are closed.