Ruhango:Umunyeshuri yabyariye mu kizamini bamusangisha ikizami mu bitaro.

5,792
Kwibuka30
Ruhango District - Wikipedia
Hari umunyeshuri wabyaye ku munsi wa mbere w’ibizamini byatangiye none biba ngombwa ko bamusangisha ikizami mu bitaro aho yari yagiye kubyarira.

Inkuru ikomeje kuvugwa cyane nka kimwe mu bidasanzwe mu gihe ibizamini bisoza ikiciro cya mbere ndetse n’icya kabiri cy’amashuri makuru, ni inkuru y’umukobwa wo mu Karere ka Ruhango yasangijwe ikizami kwa muganga ubwo yari yagiye kubyara.

Ano makuru yemejwe na meya w’Akarere ka Ruhango Bwana Habarurema Valens. Meya yavuze ko aribyo, hari umunyeshuri wasangishijwe ikizami kwa muganga kuko yari yajyanywe kubyara, yagize ati:”Nibyo koko hari umunyeshuri wacu wasangishijwe ikizamini mu bitaro aho yajyanywe agiye kubyara, ubu ari gukora ikizami nta kibazo, kandi n’umwana ameze neza ari kwitabwaho

Kwibuka30

Meya Valens yakomeje avuga ko intego y’akarere muri bino bizamini ari uko ntawabuzwa amahirwe yo gukora ikizami.

Muri ako Karere kandi hagaragaye abana bagera kuri batatu basanzemo virusi ya corona nabo ubu bakaba bafashijwe mu gukora ibizamini kandi mu buryo badashobora kwanduza abandi.

Twibutse kandi ko hagaragaye umunyeshuri umwe mu bizamini bisoza amashuri abanza wabyariye mu kizami ariko nawe aza gufashwa kubirangiza.

Ministeri y’uburezi mu Rwanda yakomeje gukangurira abakandida kwirinda icyatuma badakora ikizami, ndetse yasabye n’ababyeyi b’abana kubafasha ku buryo hakurwaho imbogamizi yose yatuma umwana atabasha gukora ikizamini

Leave A Reply

Your email address will not be published.