Impinduka zikomeye mu bizami bya Leta byatangiye gukorwa kuri uyu munsi.

5,501
Image
NESA, ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’igenzura ry’imyigishirize cyashyizeho impinduka zitari zisanzweho mu bizamini bya Leta biri gukorwa.

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 20 Nyakanga 2021, nibwo hatangizwaga ku mugaragaro ibizamini bisoza ikiciro rusange TC, ndetse n’ikiciro cya kabiri cy’amashuri asoza ayisumbuye.

Nk’uko byatangajwe na NESA, ikigi cy’igihugu gishinzwe ibizami n’igenzura ry’imyigishirize mu gihugu, abanyeshuri bose batangiye ibyo bizamini bagera ku bihumbi 195.

Mu mpinduka zatangajwe na Dr BAHATI Bernard, umuyobozi mukuru w’icyo kigo, yavuze ko kubera ko bino bizami biri gukorwa mu buryo budasanzwe, hagomba kubaho n’ibidasanzwe. Muri izo mpinduka Dr BAHATI Bernard yavuze, ni uko noneho umunyeshuri yemerewe gukomeza ibindi bizami nubwo bwose haba hariho ikindi (Cyangwa ibindi) kibanziriza yaba atarabashije gukora, ibintu bitandukanye n’imiterere ya mbere y’uburyo ibizamini byakorwaga.

Yagize ati:”Ubu nta mpungenge zigihari ku munyeshuri ufite kimwe cyangwa ibirenze kimwe mu bizamini bibanza yaba atarakoze, yemerewe gukora ibindi bikurikira, kandi bikazakosorwa

Dr Bahati Bernard yakomeje avuga ko byashoboka ko umwana yagira impamvu ikomeye, ishobora kuba ari iy’uburwayi, bityo ko uwo atakwimwa amahirwe yo gukomeza ibindi bizamini bikurikiyeho.

Ni icyemezo cyatangaje bamwe mu barezi ndetse n’ababyeyi. Umwe yagize ati:”Ubwo se nk’umwana usanzwe utinya isomo ry’imibare, noneho agahitamo kurisiba byagenda bite?”

Undi murezi ukorera mu Karere ka Ruhango ariko utifuza ko amazina ye ajya mu itangazamakuru, yavuze ko uwo mwanzuro urimo icyuho kuko hari bamwe bazasiba ibizami ku mpamvu zidasobanutse.

Ariko mu kumera nk’usubiza icyo kibazo, Dr Bernard BAHATI yavuze ko impamvu y’umunyeshuri izajya ibanza isuzumwe neza kugira ngo harebwe uburemere bwayo.

Twibutse ko bibaye ku nshuro ya mbere hafatwa icyemezo nk’iki kubera ko mbere iyo wasibaga ikizamini kimwe, ibindi byose byahitaga biba impfabusa hatitawe ku mpamvu iyo ariyo yose.

(Indorerwamo.com)

Comments are closed.