Rulindo: Abantu 7 bagwiriwe n’ikirombe, batatu bahasiga ubuzima

703

Mu karere ka Rulindo haravugwa inkuru y’abantu bagera kuri barindwi bagwiriweho n’ikirombe batatu bahita bahasiga ubuzima

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 26 Ugushyingo 2024, mu Karere ka Rulindo mu murenge wa Masoro, akagari ka ka Nyamwumba, mu mudugudu wa Kabuga abantu bagera kuri barindwi bagwiriweho n’ikirombe ubwo bari mu mirimo y’ubucukuzi, batatu muribo bahasiga ubuzima.

Iki kirombe cyari icya kampani ya Rutongo Mines Ltd, ariko bikavugwa ko abo bahasize ubuzima bahacukuraga mu buryo butemewe n’amategeko.

Madame Uwanyirigira Judith, akaba n’umuyobozi w’Akarere ka Rulindo yemeje iby’aya makuru avuga ko icyaba cyateye iyo mpanuka ari amazi y’imvura imaze iminsi igwa, yagiye acengera mu butaka, burushaho gusoma, buroroha, maze ubwo abo baturage bageragezaga gucukura bwahise bubaridukira.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Mwiseneza Jean Bosco, yasabye abaturage kutishora mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.

Ati: “Ubwo bucukuzi bukozwe muri ubwo buryo nibabwirinde kuko ari n’icyaha gihanwa n’amategeko. Ahubwo bakwiye kuba ari abatangira amakuru ku gihe, ku muntu wese bamenya cyangwa babonye abwishoramo kuko ari bwo buryo bwadufasha kubuca burundu”.

Comments are closed.