Rulindo: Afungiwe kwigabiza ishyamba Leta agatemamo ibiti

5,533

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Rulindo, tarlki ya 15 Ugushyingo, yafashe uwitwa Tuyisenge Elias ufite w’imyaka 28 y’amavuko ukurikiranyweho kwigabiza ishyamba rya Leta akaritemamo ibiti byo kugurisha.

Yafashwe amaze gutema ibiti 40 mu ishyamba rya Leta riherereye mu Mudugudu wa Gatete, Akagari ka Kamushenyi mu Murenge wa Kisaro.

Ushinzwe guhuza Ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru (RPCEO), Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga yavuze ko gufatwa kwe kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati: “Hari hashize iminsi bivugwa ko hatemwa ibiti mu ishyamba rya Leta riherereye mu Mudugudu wa Gatete. Ku wa Kabiri ni bwo abaturage bo muri uwo Mudugudu baje kubona Tuyisenge yikoreye bimwe mu biti yatemye muri iryo shyamba babimenyesha Polisi. Abapolisi barahageze bamusangana ibiti yari yamaze gutema ahita afatwa.”

Yiyemereye ko yari amaze gutema ibiti 40 muri iryo shyamba avuga ko hari ibyo yagiye agurisha ariko noneho akaba yarashakaga ibyo kubakisha ikiraro cy’amatungo.

SP Ndayisenga yaburiye abigabiza amashyamba ya Leta bagamije kwiba ibiti no kuyangiza abibutsa ko bihanwa n’amategeko, asaba abaturage kudapfa gutema ibiti uko biboneye kabone n’iyo ryaba ari ishyamba bitereye mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.

Itegeko N°48/2018 ryo ku ya 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe: gutwika amashyamba, Pariki z’Igihugu n’ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo ari byo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.

Ingingo ya 59 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000FRW).

Comments are closed.