USA: Pelosi yeguye ku mwanya we mu nteko yari amazeho hafi imyaka 20

5,901
Kwibuka30

Nancy Pelosi wayoboye abademokrate mu nteko ishingamategeko ya Amerika hafi imyaka 20 yatangaje ko agiye kuva kuri uwo mwanya.

Pelosi w’imyaka 82 niwe mudemokrate ukomeye kurusha abandi mu mutwe w’abadepite akaba kandi umugore wa mbere wategetse uyu mutwe. 

Azakomeza guhagararira akarere ke ka California muri uwo mutwe w’abadepite w’inteko ya Amerika.  

Ibi bibaye mu gihe abarepubulikani biteganyijwe ko ari bo bagira ubwiganze muri uwo mutwe nyuma y’amatora aheruka.  

Kevin McCarthy niwe wagenwe n’ishyaka ry’abarepubulikani kuri uriya mwanya mu nteko nshya, birashoboka ko ari we uzasimbura Pelosi. 

Mu itangazo yasomye mu nteko kuwa kane, Pelosi yagize ati: “Sinigeze ntekereza ko nzava ku kuba umugore wo mu rugo nkagera ku umukuru w’inteko.” 

Yongeraho ati: “Ntabwo nziyamamaza nanone ku kuyobora abademokrate mu nteko nshya. Isaha irageze ngo ikiragano gishya gitegeke itsinda ry’abademokrate.”  

Pelosi azategeka iyi nteko kugeza muri Mutarama(1) ubwo inteko nshya izajyaho, gusa azaguma kuba umudepite – umwanya yagiyeho kuva mu 1987 – kugera muri Mutarama 2025. 

Umukuru w’umutwe w’abadepite ni umwe mu myanya ivugwaho birambuye mu Itegeko Nshinga rya Amerika.  

Kwibuka30

Nyuma ya visi perezida, niwe ukurikira ku murongo w’ubutegetsi inyuma ya perezida. 

Mu 2003, Pelosi nibwo yagiye kuri uwo mwanya ufatwa n’uyoboye uruhande rutavugarumwe n’ubutegetsi mu nteko.  

Abademokrate bagize ubwiganze muri uwo mutwe w’inteko mu 2006, hari hashize imyaka irenga 10 ubwiganze bufitwe na bacyeba babo, yahise aba umugore wa mbere ukuriye ishyaka mu badepite cyangwa muri sena.  

Hashize imyaka ine yongeye kuba umukuru w’abademokrate nubwo batari bafite ubwiganze, ariko agaruka ku mwanya w’umukuru w’inteko mu 2019.   

Nk’umukuru w’inteko, umutwe w’abadepite, Pelosi yagize uruhare rukomeye mu gutambutsa – cyangwa gutambamira – imigambi y’abaperezida benshi.  

Yanenze yeruye iyemezwa ry’itegeko ku bijyanye n’ubuvuzi ry’uwahoze ari perezida Barack Obama, n’imishinga y’amategeko ku bikorwa-remezo n’ihindagurika ry’ikirere ya perezida uriho Joe Biden. 

Pelosi kandi yahangaye kenshi Donald Trump mu gihe yari ku butegetsi, ibyibukwa cyane ni igihe yatabuye kopi y’ijambo Trump yari amaze kugeza ku nteko, amuhagaze inyuma.  

Ibihuha kuri hazaza he byariyongereye nyuma y’uko iwe mu rugo rwe hatewe mu kwezi gushize umugabo we Paul, w’imyaka 82, bakamusiga agomba kubagwa mu mutwe nyuma yo gukubitwa inyundo.

Kuwa kane, abadepite bahagarutse bakomera amashyi Pelosi nyuma yo kubashimira ko bamusengeye no “kwifatanya” n’umugabo we.  

Nyuma yavuze ko amaze igihe agowe no kumva “hari uruhare yagize” nyuma y’icyo gitero iwe, nk’uko Washington Post ibivuga, mu gihe bakomerekeje umugabo we “ari njyewe bashakaga”. 

Mu itangazo kuwa kane, Perezida Biden yise Nancy Pelosi, “umukuru w’umutwe w’abadepite w’ingenzi kurusha abandi mu mateka yacu”. 

Leave A Reply

Your email address will not be published.