Rulindo: Gitifu w’Umurenge na Titulaire wa Centre de Sante batawe muri yombi

4,360
kwibuka31

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Masoro muri Rulindo, we n’umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Masoro batawe muri yombi kuri uno mugoroba.

Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru Indorerwamo.com, aremeza ko mu ijoro ryo kuri uyu wa kane taliki ya 24 Nyakanga 2025 ahagana saa tatu aribwo Bwana KABAYIZA Archade wayoboraga umurenge wa Masoro, na Madame UMUTESI Jacqueline wari usanzwe ari titulaire (Umuyobozi) w’ikigo nderabuzima cya Masoro batawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB.

Aba bombi bakaba bashinjwa uburangare bukabije bwatumye umubyeyi witwa MUKASHYAKA Sandrine wo mu murenge wa Masoro yihekura akica abana be batatu akoresheje umuhini yabatikuraga mu ngoto.

Amakuru twahawe n’abaturanyi b’uriya mubyeyi wihekuye, bavuga ko uwo mugore wabanaga n’abana be tatatu mu nzu itagira imiryango, ndetse bivugwa ko babagaho mu buzima buteye ikibazo n’inkeke, ariko igikomeye cyane ni uko uwo mugore yagaragazaga ko afite ikibazo cyo mu mutwe bamwe bakunze kwita ibisazi.

Abaturage n’abaturanyi babimenyesheje ubuyobozi bw’inzego z’ibanze harimo na Gitifu w’umurenge wa Masoro ariwe Bwana KABAYIZA Archade, nyuma haje koherezwa umuganga ukurikirana indwara zo mu mutwe (Mental Health officer) wo ku kigo nderabuzima cya Masoro, uyu muganga yatanze raporo ayishyikiriza umuyobozi we ariwe Jacqueline UMUTESI na Gitifu KABAYIZA Archade.

Iyo raporo yakozwe n’umuganga w’indwara zo mu mutwe dufitiye kopi, yavugaga ko uwo mubyeyi afite ikibazo gikomeye cyo mu mutwe, ko akwiye kuvuzwa vuba na bwangu, kandi akavuzwa aba mu bitaro kuko kumuhera imiti mu rugo nabyo byari gushobora gutera akandi kaga ko kunywa myinshi cyangwa se ntayinywe cyane ko atari afite gikurikirana.

Uyu muganga muri raporo ye, yatanze indi nama ko mu gihe atarajyanwa kwa muganga uwo mubyeyi yatandukanywa n’abana kuko nabo bari mu kaga gakomeye ko kuba bagirirwa nabi na nyina utari umeze neza.

Amakuru akomeza avuga ko aba bayobozi bombi bakimara guhabwa iyi raporo, bahise biryamira, ntibagira icyo bakora ku byo umuganga yari yababwiye, kugeza ubwo uwo mubyeyi yishe ba bana be bose uko ari batatu, amara hafi icyumweru cyose aryamanye n’imirambo yabo bana be kugeza ubwo abaturage batewe n’umunuko bagiye kureba basanga ni abana bapfuye kera.

Aba bayobozi uko ari babiri rero batawe muri yombi, barakekwaho icyaha cy’uburangare, no kudatabara ubuzima bw’abari mu kaga.

Comments are closed.