Rulindo: Polisi yataye muri yombi uwitwa Solange wakwirakwizaga inoti z’inyiganano

5,551

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rulindo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Kanama yafashe uwitwa Uwizeye Solange w’imyaka 48 wakwirakwizaga amafaranga y’amiganano. Yafatanwe inoti 4 z’ibihumbi bitanu, yafatiwe mu Karere ka Rulindo, Umurenge wa Shyorongi,Akagari ka Rutonde.

Umuyobozi wa Polisi w’agateganyo mu Karere ka Rulindo, Chief Inspector of Police (CIP) Pacifique Semahame Gakwisi yavuze ko gufatwa kwa Uwizeye byaturutse ku makuru yatanzwe na bamwe mu bacuruza yari amaze kuyishyura agura ibicuruzwa.

Ati “Abacuruzi bo mu isantire ya Rutonde batanze amakuru nka saa kumi z’umugoroba bavuga ko Uwizeye yagiye mu maduka atandukanye akagura ibicuruzwa akishyura inoti y’ibihumbi 5 y’impimbano. Abaturage babitahuye kare bahita batanga amakuru abapolisi bajya aho byabereye basanga koko amaze kwishyura ibihumbi 20 by’amafaranga y’amiganano.”

CIP Semahame yibukije abaturage ko amafaranga y’amiganano agira ingaruka ku bukungu bw ‘Igihugu asaba abacuruzi n’abandi bantu kujya babanza kwitegereza amafaranga bahawe.

Yagize ati” Kwigana amafaranga bigira ingaruka nyinshi ku bukungu bw ‘Igihugu, abantu cyane cyane abacuruzi tubakangurira kujya babanza gusuzuma inoti bahawe kugira ngo bataba bahawe amiganano.”

Uwizeye yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Shyorongi kugira ngo hatangire iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange  ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

Comments are closed.