“Kuri iyi nshuro turi hasi cyane” Prezida Kagame nyuma y’itsindwa rya Arsenal

5,761
Kwibuka30
Faux départ pour Arsenal, battu par le promu Brentford | Reuters

Perezida Paul Kagame akaba n’umufana ukomeye w’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, yongeye kugaragaza ko atishimiye imikinire y’ikipe ya Arsenal yatangiye shampiyona itsindwa na Brentford FC ikizamuka mu cyiciro cya mbere.

Perezida Kagame ni umwe mu bafana benshi batishimiye uburyo Arsenal yaraye itsinzwe n’iyo kipe nshyashya mu cyiciro cya mbere ibitego 2-0.

Kwibuka30

Yabigaragarije mu butumwa yanditse kuri Twitter nyuma y’uwo mukino, aho yagize ati “Ibi ni ibiki?? Ni umupira w’amaguru, Arsenal itsinzwe na Brentford. Brentford yagombaga gutsinda kandi batsinze.Arsenal n’abafana bayo ntibakwiriye umukino nk’uyu…OYA!! Ibi ndabivuga nk’umwe mu bafana bakomeye ba Arsenal. Impinduka zatinze gukorwa!”

“Imyaka ibaye myinshi tuzamuka twongera tumanuka, ariko kuri iyi nshuro turi hasi cyane. Ese ntidushobora kugira gahunda ihamye itanga umusaruro? Kimwe dukwiriye kwitaho ni uburyo tugura abakinnyi. Iyi mikinire nta mpinduka yazana.”

Ntidukwiye kwihanganira cyangwa kwemera ko duciriritse. Ikipe igomba kugendera ku ntego yo gutsinda ku buryo mu gihe irautse itsinzwe bifatwa nk’ibidasanzwe bitari byitezwe. Ndahamya ko twese tuzi neza abikoreye umutwaro uremereye. Ndizera ko ibi na bo babizi cyangwa nibura babyemera.”

Foot - ANG - Arsenal s'incline contre le promu Brentford en entame de la  Premier League - Les Actualités - News BreaK
Leave A Reply

Your email address will not be published.