Rulindo: Ukuri ku mwana w’imyaka 9 wishe mugenzi we w’imyaka 3 akoresheje isuka

1,646
kwibuka31

Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu taliki ya 23 Mata nibwo mu Karere ka Rulindo, umurenge wa Tumba, mu kagali ka Nyabirori ho mu mudugudu wa Bukinga hamenyekanye inkuru y’umwana w’umukobwa witwa Uwayisaba Angelique ufite imyaka icyenda y’amavuko wishe undi mwana witwa Byishimo Kevin, akamwica akoresheje isuka.

Ni inkuru yaciye igikuba mu baturage, ndetse bamwe batangira kwibaza icyabaye, hari n’abatangye gutekereza ko uwo mwana yaba yakoreshejwe n’ababyeyi be bigatuma yica undi, ariko ukuri guhari kugeza ubu ni uko Angelique w’imyaka icyenda yishe mugenzi we by’impanuka, ndetse hamenyekana ko n’imiryango yombi itari ifitanye ikibazo na gito, bitandukanye n’ibyo abantu bari batangiye gukuririza.

Amakuru y’impamo avuga ikinyamakuru indorerwamo.com gifite, ni uko uwo mwana w’umukobwa wari wize mu gitondo yarimo akora uturimo dusanzwe two mu rugo ahinga, ku ruhande abandi bana bakaba barimo bahakinira, maze umwe muri bo aza yiruka ahurirana n’uko undi yari amanuye isuka, ayimutera mu mutwe, undi agwa hasi atangira kuvirirana amaraso menshi.

Aya makuru akomeza avuga ko bihutiye guhamagara ababyeyi be, bahageze basanga umwana amaze gushiramo umwuka.

Ku murongo wa terefoni, Umunyamabanga nshigwabikorwa w’Umurenge wa Tumba Bwana  RUTAZIGWA Theodore yatwemereye iby’aya makuru, ariko avuga ko byabaye ku bw’impanuka, ndetse nta n’andi makimbirane adasanzwe yari hagati y’imiryango yombi, agira inama ababyeyi kurinda abana imirimo ikomeye no kujya bakurikirana abana babo iyo bari gukina.

Comments are closed.