Rulindo: Umukecuru yanze ko umugore witabye Imana ashyingurwa kubera ko amurirmo ideni

657
Kwibuka30

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru Tariki 24 Werurwe 2024, nibwo hamenyekanye amakuru avuga ko hari Umukecuru witwa Mukamuyumbu uri mu kigero cy’imyaka 75 wabyutse ajya kwishyuza amafaranga  umugore w’imyaka 48 wari waraye apfuye.

Aya mafaranga ngo akomoka ku ntama yari yaroroje nyakwigendera ikaburirwa irengero. Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kigali, Akagari ka Marembo, Umurenge wa Kinihira, Akarere ka Rulindo.

Kwibuka30

Amakuru Igicumbinews dukesha iyi nkuru yahawe n’umwe mu baturanyi yavuze ko ari intama yari uyu mukecuru yari yararagije nyakwigendera ariko ikaza gukendera ku buryo byari byarageze no mu nzego z’ubuyobozi. Yagize Ati: “Umukecuru yabyukiyeyo. ‘Aravuga ati: Ntabwo mumushyingura mutayampaye!.’ Kuko yari yarayimuragije maze arayigurisha kandi bari baragiye banaburana ahantu hose birangira bamubwiye ko azajurira none yapfuye batari bakaburanye akaba ari naho yaheraga avuga ko batamushyingura batamwishyuye”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Marembo avuga ko atigeze aregerwa iki kibazo. Ati: “Uwo uvuga ko afitiwe ideni n’uwo witabye Imana nta kibazo yigeze atugezaho kuko ntacyo nzi ubwo icyo dukora ni ukubikurikirana tukamenya ngo ese ibyo bavuga nibyo cyangwa ni bya bindi biba bisanzwe dore ko ntan’uwigeze aduha amakuru y’uko byagenze”

Nyuma y’impaka ndende uyu mukecuru yaje kwemera ko nyakwigendera ashyingurwa, umuryango we wemera ko bazumvikana uburyo azishyurwamo ibihumbi mirongo itatu na b’itanu(35,000Frw) by’intama yamuragije ikazimira.

Leave A Reply

Your email address will not be published.