RURA yahishuye icyateye ibura rya Internet mu Rwanda

1,692

Hashize igihe kirenga umunsi wose internet ibuze mu bice bitandukanye by’u Rwanda, aho abanyamahirwe bafite igenda nk’akanyamasyo.

Ni ikibazo cyakomereye abatari bake cyane cyane abakora ubucuruzi cyangwa batanga serivisi bifashishije murandasi. Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) bwatangaje intandaro y’iki kibazo bivugwa ko cyabaye mu bihugu bitandukanye by’Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo.

Mu butumwa bwacishijwe ku mbuga nkoranyambaga, RURA yagize iti: “Turamenyesha abakoresha internet ko intsinga zinyura mu nyanja zangiritse, bikaba byatumye interinete igira ikibazo. Abakoresha internet bari guhura n’ikibazo cyo kugenda buhoro k’umuvuduko wayo. Hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo internet ibashe kongera gukora neza.

Iki kibazo bakoresha internet muri Kenya, Tanzania, mu Rwanda no muri Uganda bahereye ku Cyumweru binubira kuba bakomeje kugorwa no gukore imirimo ikorerwa kuri murandasi.

Abatanga serivisi za internet na bo bakomeje gutanga ihumure ko harimo gukorwa ibishoboka byose ngo ikibazo gikemurwe.

Iki kibazo cyigeze kuba no mu burengerazuba bw’Amajyepfo y’Afurika muri Werurwe uyu mwaka.

Abakurikirana ikwirakwizwa rya internet bagaragaje ko Tanzania ari yo yaagezweho n’ingaruka zikomeye z’izo mpinduka aho abakoresha internet bagabanyutse ku kigero cya 30%.

Ku mbuga nkoranyambaga nab wo ibigo bitanga serivisi z’ihuzanzira rya internet bikomeje gusobanurira abakiliya bakomeje kubihirwa na serivisi zitari nziza bakomeje guhabwa.

Airtel Kenya yavuze ko bakomeje gukora kuri iki kibazo ndetse basaba abakiliya kwihangana, ndete na Safaricom yagaragaje ko ikomeje guhangana n’icyo kibazo.

MTN Rwanda yoherereje abafatabuguzi bayo ubutumwa bubamenyesha ikibazo cyavutse ku ihuzanzira rya internet mpuzamahanga.

Ubwo butumwa bwagiraga buti: “Bakiriya bacu, turabamenyesha ko ikibazo cya tekiniki ku muyoboro wa internet muri Afurika y’Iburasirazuba kitarakemuka. Turacyari kubikurikirana ngo muhabwe serivisi za internet nk’uko bisanzwe. Tubiseguyeho ku mbogamizi byateje.”

Uretse ibyo bihugu byo mu Karere bivugwa ko Mozambique, Malawi na Madagascar ari ibihugu byagezweho n’iki kibazo nk’uko bitangazwa na Cloudfare Radar.

Impuguke mu by’ikoranabuhanga zemeza ko haba hari umugozi umwe unyura ku nkombe z’Afurika y’Iburasirazuba mu Nyanja y’u Buhinde wacitse ku Cyumweru, mu bilometero 45 uvuye mu Majyaruguru y’Icyambu cya Durban muri Afurika y’Epfo.

Hari izindi nsinga zihuza Afurika n’u Burayi ariko kubera ko ibigo by’itumanaho byinshi bivoma ku makusanyirizo y’amakuru aba muri Afurika y’Epfo birasaba ko imiyoboro ibanza guhuzwa cyangwa se insinga zacitse zigakorwa vuba kugira ngo icyo kibazo gikemuke.

Igica izi nsinga ntikiramenyekana ariko bikekwa ko haba hari ababikora kubera urugomo gusa cyangwa se bikaba ari ibibazo bivuka gutyo gusa bikagira ingaruka ku mamiliyoni y’abaturage ku mugabane w’Afurika.

Comments are closed.