RURA yatangaje ko yafatiye ibihano MTN


Nyuma y’aho bamwe mu bafatabuguzi ba MTN batangaje ko bamaze iminsi bahura n’ibibazo byo guhamagara cyangwa guhamagarwa binyuze ku miyoboro ya MTN Rwanda, ubu RURA yatangaje ko imaze gufatira ibihano ikigo cya MTN.
Kuri uyu wa kane nibwo urwego ngenzuramikorere RURA rubinyujije kuri X rwatangaje ko rwafatiye sosiyete ya MTN Rwanda ibihano by’ubutegetsi, ibi bibaye nyuma y’aho benshi mu bafatabuguzi b’iyi sosiyete itunze umubare munini w’abakoresha terefone mu Rwanda bamaze iminsi binubira serivise mbi bahabwa na MTN.
Kugeza ubu ntuharamenyekana ibyo bihano ibyo aribyo, gusa bamwe mu bakiliya ba MTN bavuga ko mu minsi ya vuba ishize gufatisha umuromgo cyangwa serivisi za MTN byari ikibazo, ndetse hari n’abandi bemeza ko ikibazo kigihari kugeza ubu.
Uwitwa Manishimwe Obed ukorera mu Karere ka Huye yagize ati:”Ni ikibazo gikomeye, urashaka umuntu ku murongo wa MTN ukamubura, washaka kwishyura umuntu ukoresheje serivisi za MOMO bikanga, hari igihe bigorana iyo umaze gufata serivisi y’abandi wajya kwishyura bikanga, tekereza bikubayeho ku muntu utazi kwihangana, mwafatana mu mashati, rwose nibakemure ikibazo vuba”
Hari bamwe bavuga ko MTN ishobora kuba imaze kugira umubare munini w’abakiliya ku buryo bisigaye biyigora kubaha serivisi bose neza kandi ku gihe, hari n’abavuga ko n’iyo bagize ikibazo bagashaka guhamagara kuri MTN ushobora kumara icyumweru cyose warabuze ukwakira, uyu ati:”Jye namaze hafi icyumweru mpamagara kuri wa murongo twabarizagaho, ariko kugeza ubu nabuze unyakira, baba banyumvisha uturirimbo tubamamariza gusa bikamara hafi isaha yose nkahitamo kubivamo, bari kuduha service mbi cyane”
Twibutse ko ibi bihano MTN ibifatiwe nyuma y’aho itumijwe muri RURA kuri uyu wa kabiri taliki ya 29 z’uku kwezi ngo itange ibisobanuro kuri ibyo bibazo, mu bibazo ishinjwa harimo serivisi zitanozwe z’amajwi(voice), ubutumwa bugufi(SMS), serivisi za USSD, ndetse n’ibibazo bijyanye no guhanahana amakuru hagati y’abatanga serivisi(interconnect traffic).
(Inkuru ya IGIHOZO Linkah)
Comments are closed.