Rusizi: Inama njyanama yasabye ibisobanuro Meya ku ibaruwa ishinyagurira abarokotse Jenoside ashinjwa
Inama njyanama y’Akarere ka Rusizi yandikiye Meya Dr. Kibiriga Anicet, imusaba ubusobanuro ku butumwa bushinyagurira abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi.
Mu ibaruwa yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga ariko igaragaza ko yanditswe kuwa 08 Werurwe na njyanama y’Akarere ka Rusizi, yasabye uyu Meya ibisobanuro inamagana inyandiko idasigasira ubumwe bw’abanyarwanda.
Iyi njyanama ivuga ko isaba Meya ubusobanuro kubera ibaruwa yandikiye Komite ya Ibuka ku rwego rw’Akarere n’izindi nzego iri gucicikana, agakoresha imvugo idakwiriye.
Iyi baruwa ivuga ko mu gika cya kabiri,Meya yanditse agira ati:”Mbandikiye mbatumira mu nama yo kwemeza amatariki twazibukiraho abanyu bazize jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iyi nyandiko yawe yo kuwa 1/03/2024 igaragaza ko wowe bitakureba ikomeje kubabaza abanyarwanda bose by’umwihariko irashengura abacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.”
Inama Njyanama yakomeje iti: “Umuyobozi niwe ukwiye gutanga urugero mu kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda.”
Njyanama yavuze ko mu nyandiko ya Meya Kibiriga yo kuwa 06 Werurwe aribwo yanditse ibaruwa asaba imbabazi avuga ko muri iyi nyandiko yakoze amakosa y’imyandikire ndetse ko imvugo yakoresheje idakwiriye ndetse ko yabivumbuye nyuma yo gukora ubusesenguzi.
Iyi njyanama yibukije Meya Kibiriga ko atari ubwa mbere akoze amakosa kuko mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi,bataburuye umubiri w’umuntu utarahigwaga mu gihe cya jenoside wo mu murenge wa Nyakabuye,bakawujyana mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyarushishi, bakamushyingura mu cyubahiro.
Inama Njyanama ivuga ko hari andi magambo yatumye abantu bahungabana yavuzwe n’umwe mu bayobozi b’Akarere mu Murenge wa Nkanka aho yavugiye mu ruhame ngo “abaturage bahuriye mu nama no mu muhango wo kwibuka”.
Inama njyanama yasabye ibisobanuro meya Kibiriga kuko ngo imyitwarire ye itari myiza ikunze kugaragara igihe cyo kwibuka cyegereje,ndetse imubwira ko bizasuzumwa yateranye.
Hategerejwe ibisobanuro bya Meya Kibiriga.
Comments are closed.