Rusizi: Ingurube yari isanzwe ikoreshwa mu kubangurira izindi yarumye umuntu bikomeye
Ngendakumana Marie w’imyaka 37 utuye mu Mudugudu wa Banamba, Akagari ka Rasano, Umurenge wa Bweyeye, Akarere ka Rusizi ararembye nyuma yo kurumwa n’ingurube y’igipfizi y’uwitwa Nsengimana Céléstin yari avanye aho yari yayijyanye kubangurira.
Nsengimana avuga ko asanzwe akora akazi ko kuyijyana mu ngo z’abayikeneye ikabangurira agahabwa amafaranga 7.000 kuri buri ngurube ibanguriye.
Nsengimana Céléstin utuye mu Mudugudu wa Runyami, mu Kagari ka Rasano, yabwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko iyo ngurube yari ayimaranye amezi 8 atazi ko iryana, yari amaze amezi 4 yose ayishyira abakeneye kubanguriza izabo, icyakora uwo yari ayishyiriye iruma uwo mugore akaba yari yayibanguriye ku ideni akazamuha amafaranga 5 000.
Avuga ko yayizinduye saa kumi n’imwe z’igitondo kuko aho yayijyanaga hari mu bilometero 3, imaze kwimya arayitahana, ageze mu muhanda uwo mugore yari arimo, iramuruma.
Ati: “Twari mu cyerekezo kimwe, ndamubwira ngo nave mu nzira ingurube itambuke, igihe ataravamo iba iramusunitse inahita imuruma munsi y’itako agwa aho, ndamubyutsa mubwira kujya kwa muganga kuri poste de santé ya Rasano, mbanza kujyana ingurube mu rugo musanga kwa muganga, baramupfuka, bamutera inshinge banamuha ibinini, kuko atagiraga mituweli, nishyura amafaranga 12 450 ako kanya.”
Avuga ko uboyobozi bwabunze kuko ubundi bo ntacyo bapfaga, bamutegeka kumuvuza no kumuha amafaranga 20.000 abe amutunga n’abana be 4 igihe atarakira.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rasano, Nshimiyimana Moise avuga ko nk’ubuyobozi babahuje, nyir’ingurube yiyemeza kumuvuza, akanamuha amafaranga aba amutunze kugeza akize.
Ati: “Byasabye ko tubahuza, umugabo yemera kumuvuza kugeza igihe azakirira, igihe atarakira akaba amuhaye amafaranga 20,000 amufasha mu mibereho n’abana be, amafaranga yazashira atarakira akamwongera andi bazumvikanaho, bombi babyemeye.’’
Uwo mugabo yamusuye aho arembeye mu rugo akamushyira igitunga abana, muri ayo mafaranga 20.000 yemeye amuha 10 000 andi akazayamuha tariki 23 uku kwezi.
Yavuze ko agiye kuyishakira umuguzi.
Ati: “Maze imyaka 5 ntunzwe n’uyu mwuga wo kugura ingurube z’imfizi, uyikeneye akampa amafaranga 7 000 nkayimushyira ikabangurira ingurube ye, hanyuma nkayicyura, ibi byo kuruma abantu byari bitarambaho. Ngiye kuyigurisha ngure indi izakomeza aka kazi, kuko iyi aho kunyungura ahubwo ndabona impombya, inanteranya n’abaturanyi.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi w’agateganyo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwimana Monique, yavuze ko hari amabwiriza abuza aborozi kubungana amatungo ku gasozi.
Ati: “Twabimenye, umubyeyi warumwe n’ingurube ari kuvurwa. Turakomeza gukurikiranira ubuzima bwe hafi nitubona akomeza kuremba, abe yahabwa ubuvuzi bwisumbuye. Tunasaba ko uwarenze ku mabwiriza yo kugumisha itungo mu kiraro, akarisohora rikangiza ubuzima bw’undi yabihanirwa, akavuza uwo mubyeyi, akanamufasha mu mibereho nk’uko yabyemeye.”
Yongeye kwihanangiriza aborozi kuzerereza amatungo no kuyaragira ku gasozi, ibyo byo kujyana ingurube kubangurira bakabireka, bagakoresha uburyo bwo gutera intanga.
Comments are closed.