Rusizi: Polisi yafashe ibicuruzwa bya magendu byari bimaze kwinjizwa mu Rwanda

6,255

Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi (Marine), mu ijoro ryo kuri uyu wa wa Gatandatu tariki ya 5 Gashyantare , bafashe amoko 400 atandukanye y’ibitenge n’ibiro 125 by’ifu y’amata yo mu bwoko bwa whole milk powder.

Ibi bicuru Byafatiwe mu Mudugudu wa Miramba, Akagari ka Kinyaga, mu Murenge wa Nkaka.  

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko biriya bicuruzwa byafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, abari babifite bikanze abapolisi baracika ariko bari bamaze kubigeza ku butaka bw’u Rwanda.

Yavuze ko umuturage yabahaye amakuru ko hari abantu bavanye ibicuruzwa bya magendu mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ati” Abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi bahise bakurikira abo bantu basanga bashyize ubwato ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu bategereje gupakira mu modoka, bikanze ubwato bwa Polisi bahita bahunga ariko ibicuruzwa babisiga aho”.

SP Karekezi yavuze ko abapolisi bageze ahari ubwato basanga harimo amoko 400 atandukanye y’ibitenge n’ibiro 125 by’amata y’ifu.

Yashimiye abaturage barimo kugaragaza ubufatanye na Polisi mu gukumira no kurwanya ibyaha ariko cyane cyane akangurira abishora mu bucuruzi bwa magendu kubicikaho.

Ati” Bariya bantu ibyo baba barimo gukora ni icyaha cyo kunyereza imisoro ya Leta, iyo bafashwe bakurikiranwa mu mategeko. Ikindi kandi barahombye, biriya bicuruzwa byose byari bifite agaciro kabarirwa muri miliyoni eshanu,bisubije inyuma Igihugu kubera kunyereza imisoro kandi nabo ubwabo barahombye.”

Ibicuruzwa byafashwe byashyikirijwe ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu (RPU) mu gihe hagishakishwa ba nyirabyo.
Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

Comments are closed.